Guvenrineri Ntibitura Jean Bosco yasuye abaturage ba Rutsiro mu Mirenge ya Rusebeya na Manihira
Uyu munsi tariki ya 26 Kanama 2025 Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba Bwana Ntibitura Jean Bosco yasuye abaturage b'Akarere ka Rutsiro mu Murenge wa Manihira na Rusebeya aho bateraniye mu Kagari ka Muyira mu Mudugudu wa Birambo. Bwana Guverineri yakiriwe n'Umuyobozi w'Akarere Madamu Kayitesi Dative ari kumwe n'abaturage n'abandi bayobozi batandukanye.
Madamu Kayitesi yagarutse ku ncamake y'amakuru y'ibanze ku mirenge yo mbi agaragaza iterambere n'amahirwe agaragara muri iyi mirenge harimo umutungo kamere w'amabuye n'ubutaka burumbutse. Yagaragaje kandi imbogamizi zikoma mu nkokora iterambere ryihuse ry'abaturage harimo amakimbirane yo mu ngo, ingurane bamwe batinda kubona, abana bagira ishuri n'ibindi.
Umuyobozi wa Polisi Wungirije mu Ntara y'Uburengerazuba Afande Kalisa yaganirije abitabiriye ku mutekano w'ibintu n'abantu abasaba kubungabunga ibidukikije bagakora ubucukuzi butabangamiye ibidukikije.
Aganira n'abaturage, Guverineri Ntibitura Jean Bosco yibukije abayobozi ko gutanga serivisi nziza ari inshingano. Yakanguriye abaturage kandi gushyira imbaraga mu kubahiriza gahunda za Leta: gushyira abana mu ishuri, guhinga neza bakoresha inyongeramusaruro, kurengera ibidukikije, kurwanya igwingira, kugira uruhare mu kubungabunga umutekano, gusesagura amakuru no kunyomoza ibihuha no kurwanya amakimbirane yo mu ngo.
Yagize ati: "iyo umuryango utekanye, n'Igihugu kiba gitekanye. Ni yo mpamvu buri wese agomba kugira uruhare mu gusigasira umuryango utekanye." Yasabye abaturage kwirinda ibyatuma haba umutekano muke mu ngo harimo gusesagura umutungo, ubusinzi, gucana inyuma n'ibindi.
Bwana Ntibitura yagaragaje ko umuryango na wo ufite uruhare mu iterambere ry'igihugu bakimakaza isuku aho baba, bagenda n'aho batuye ariko cyane cyane igahera mu mutwe.
Ati: "abaturage ntibakwiye kumva ko buri gihe bakwiye gufashwa. Ibyo Leta iguha ni iby'ibanze. Ukwiye kubiheraho ukiteza imbere kandi ikiruta byose tukizigamira. Umutekano w'umuryango ni ryo shingiro rya byose mu iterambere ry'Igihugu."
Mu gusoza inama, Guverineri, afatanyije n'abandi bayobozi, yakiriye ibibazo by'abaturage birakemurwa ibindi bitangwaho inama y'uburyo bikwiye gukemuka no gukorerwa ubuvugizi.
