Guverineri Habitegeko yasabye abaturage gufata iyambere mu kubaka umuryango utekanye.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Kamena 2022, Mu murenge wa Mushubati Akagari ka Cyarusera mu Mudugudu wa Gitega habereye igiterane cy’ivugabutumwa ku bufatanye n’Itorero rya ADEPR, World Vision n’Akarere ka Rutsiro kigamije kugaragza ibikorwa by’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Nyakubahwa Habitegeko François, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Madamu Murekatete Triphose n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza, Madamu Musabyemariya Marie Chantal, bitabiriye iki giterane bari kumwe n’inzego z’umutekano.
Mu ndirimbo zitandukanye, imbaga y’abakirisitu yitabiriye igiterane yagejejweho ubumwa bwiza bw’imana bubararikira kugandukira uwiteka akaba ari we bishingikirizaho kuko atazabatenguha.
Muri iki giterane, hagaragaye abaturage babashije guhangana n’ubukene bakigobotora ku ngoyi yabwo, batanze ubuhamya ku rugendo rwabo rwo kwiteza imbere bashishikariza imbaga yitabiriye gukura amaboko mu mifuka bagakora. Hari kandi n’abaturage baciye ukubiri n’amakimbirane yo mu ngo nabo bagaragaje akanyamuneza ko kuba mu rugo rutekanye. Bati: ”ubu twembi tujya inama ku byo dukwiye gukora. Ubu dufite umutekano usesuye mu rugo rwacu, abana bariga neza!” Aba batrurage akaba ari abari mu bukene bukabije bafashwa n’Itorero rya ADEPR.
Abaturage batanze ubuhamya bose bakaba bifuza kuva mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe kuko bumva hari aho bamaze kugera mu bukungu ku buryo kuba mu cyiciro cya mbere bibatera ipfunwe.
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Madamu Murekatete Triphose, yashimye ubufatanye bw’Itorere rya ADEPR na World Vision mu gukemura ibibazo by’abaturage. Madamu Murekatete yashishikarije abaturage bose gukomeza umwete wo kwiteza imbere baharanira ko imiryango yabo ibaho neza. Ati: “dukwiye kugira umuryango ushoboye kandi utekanye.”
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Nyakubahwa Habitegeko François, yagarutse ku kamaro k’umuryango abonera gusaba abaturage gukora ibishoka byose bakuzuza inshingano zabo mu gutuma imiryango yabo itera imbere.
Guverineri Habitegeko yabibukije ko abagize umuryango batabaho neza mu gihe badafite umutekano bakiteza ibibazo bitandukanye harimo amakimbirane yo mu ngo, mu gihe nta bwishingizi bw’ubuzima buhari, ubusinzi n’ibindi. Aha ni ho yahereye yibutsa abaturage ko nta muturage ukwiye kubaho adafite ubwishingizi bwo kwivuza kandi ko bakwiye kuba bizigamira muri Ejo Heza.
Yakomeje ashimira amadini ku bufatanye bagaragaza mu guhangana n’ibibazo bibangamiye abaturage asaba ko bukwiye gukomeza kandi bugashyirwamo imbaraga ku buryo gahunda za Leta zishyirwa mu bikorwa uko bikwiye. Muri gahunda yagarutseho harimo kubonera amacumbi abatishoboye, gufasha abakirisitu kugira ubwiherero bwujuje ibisabwa ndetse no kubakangurira gutanga umusanzu wabo mu kwivuza hakiri kare.
Itorero rya ADEPR ryari rihagarariwe na Rev. Eugene RUTAGARAMA Umushumba Mukuru Wungirije w’Itorero rya ADEPR mu Rwanda mu gihe World Vision yari ihagarariwe na Cyprien Munyakirindo. Bombi bakaba bashimye ko abaturage bafashije mu bufatanye babashije guhindura imyumvire bakaba bakataje mu rugamba rwo kwiteza imbere.