Guverineri Habitegeko yashyikirije abacumbikiwe muri site ya Gitega na Trinite ubutumwa bw’Umukuru w’Igihugu.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Gicurasi 2023, Guverineri w'Intara y'Uburengerazuba Bwana Habitegeko François, ari kumwe n'inzego z'umutekano, yasuye abaturage bakuwe mu byabo n'ibiza byo ku wa 2/5/2023 bacumbikiwe muri site ya Gitega/Mushubati na site ya Trinite/Kivumu mu karere ka Rutsiro. Uru ruzinduko rwari rugamije kugeza ubutumwa bw’ihumure bw’Umukuru w’Igihugu Nyakubahwa Paul Kagame no kureba uko babayeho.

Guverineri Habitegeko yahuye n'itsinda ry'abakozi batandukanye bashinzwe gukurikirana ubuzima bw'abaturage kuri izi site zombie bamugaragariza incamake y’amakuru ajyanye na zo. Nyuma yo kuganira na bo Bwana Habitegeko yabagiriye inama yo kunoza inshingano ku buryo abaturage batagira ikibazo bahura nacyo gikomotse ku burangare ubwo ari bwo bwose. Bwana Habitegeko yabashimiye ubwitange bagaragaza no gukora neza kugeza ubu.

Sabato Gad, waturutse mu mudugudu wa RARANKUBA, Akagari ka Mageragere mu murenge wa Mushubati uhagarariye abandi kuri site ya Gitega akaba yashimiye uru ruzinduko agira ati: "Bitweretseko mudukunda Bayobozi kandi ko no mu gihe cyizaza muri kumwe na twe. Ntabwo twabona uko tubashimira ubutabazi mwadukoreye tukimara guhura n’ibiza"

Afande Gen. Jonson Hodali Umuyobozi w'Inkeragutabara mu Ntara y’Uburengerazuba, wari kumwe na Guverineri, yibukije abacumbikiwe muri izi site kugira umuco w’isuku kuko na yo ari kimwe mu bigize umutekano.  Ati: “Iyo umuntu ayibuze ararwara. Kandi iyo arwaye, umutekano uba watangiye gupfa.”

Guverineri Bwana Habitegeko aganira n'abaturage bacumbikiwe muri izi site yabagejejeho ubutumwa bwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika bubahumuriza. Yababwiyeko batazatinda aho bacumbikiwe ko Leta iri gukora ibishoboka byose ngo basubire mu byabo kandi ko izakomeza kubafasha ibishoboka byose ngo ubuzima bumere neza.

Back