Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Habitegeko Fronçois, yagire uruzinduko rw'Akazi mu karere ka Rutsiro

Uyu munsi Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba Bwana Habitegeko François yagiriye uruzinduko rw'akazi mu karere ka Rutsiro.

Mu ruzinduko rwe, Guverineri François yasuye ibikorwa bitandukanye harimo kureba uko gahunda yo gukingira COVID-19 iri kugenda mu karere, hasurwa ibitaro bya Murunda n'ikigo nderabuzima cya Murunda. Yasabye ubuyobozi bw'akarere n'inzego z'ubuzima kwihutisha iki gikorwa cyo gukingira, abahabwa urukingo rwa 2 bose bakaba barangije kuruhabwa nibura bitarenze uyu munsi.

Guverineri François yasuye kandi ibikorwa by'amazi yegerejwe abaturage mu murenge wa Mushonyi, akagari ka Rurara mu mudugudu wa Ngunguru. Guverineri yasabye ubuyobozi gukomeza gukora ibishoboka byose umuturage akabona amazi meza kandi aho imuyoboro yakozwe ikabungwabungwa.

Urugendo rwa Bwana François rwakomereje mu murenge wa Ruhango, akagari ka Rundoyi mu mudugudu wa Rugaragara aho yaganiriye n'abaturage kuri gahunda za Leta zitandukanye ndetse hakanareberwa hamwe ibibazo abaturage bafite. Guverineri François yijeje abaturage ko ubuyobozi buzabahora hafi kandi bukabafasha gukemura ibibazo bahura na byo.

Mu bibazo yakiriye, harimo icya Huriro Charles wari uhagarariye abaturage bagera kuri 70 bavuga ko bafitanye ikibazo n'umushinga LAFREC. Huriro ati: "Imirima yacu yagizwe ubuhumekero bwa Pariki ya Gishwati Mukura batwijeje ko bazaduha imishinga idufasha gutera imbere ariko siko byagenze! Mudufashe muturenganurwe Nyakubahwa Guverineri."

Mu biganiro bagiranye n'abaturage, hagarutswe ku kwicungira umutekano aho abaturage bibukijwe ko ari bo nyambere mu kwicungira umutekano. Guverineri François yagarutse ku kibazo cyakunze kugaragara muri aka gace cyo gutema inka avuga ko biteye isoni kumva ngo inka yatemwe ibitsi. Guverineri yasabye abaturage kubihagurukira, bakabirwanya bigacika burundu.

Back