Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba Hon. Dushimimana Lambert yasuye Rutsiro anitabira inteko z’abaturage.

Uyu munsi  tariki ya 26 Nzeri 2023, Guverineri w'Intara y'Uburengerazuba Hon. Dushimimana Lambert, ari kumwe n'abayobozi b'Inzego z'umutekano mu Ntara y'Uburengerazuba, yasuye Akarere ka Rutsiro mu rwego rwo kuganira n'Ubuyobozi ku bibazo bitandukanye by'abaturage mu karere.

Hon. Dushimimana yakiriwe n'Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere ka Rutsiro Bwana Mulindwa Prosper ari kumwe n'abagize Itsinda ryihariye ryashyizweho mu karere mu rwego rwo gukurikirana no gukemura ibibazo by'abaturage mu buryo bunoze kandi buhoraho.

Mu nama Hon. Dushimimana yagiranye n'abayobozi b'Akarere, yagaragarijwe uburyo burambuye bw'imikorere y'iri tsinda anagaragarizwa ibibazo Akarere kakiriye n'uburyo byakemuwe. Guverineri yanagaragarijwe ibibazo bikeneye ubuvugizi yizeza Akarere ko urwego rw'Intara ruzakora ubuvugizi bigakemuka mu gihe kitarambiranye.

Hon. Dushimimana yashimye imikorere y'iri tsinda avuga ko ari ingenzi gukemura ibibazo by'abaturage mu ntero y'umuturage ku isonga. Ati: "kugira ngo umuturage abe ku isonga ni uko aba yishimye, abayeho neza nta bibazo afite.”

Nyuma y'iyi nama yabereye ku biro by'Akarere, Hon. Dushimimana, Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere Bwana Mulindwa, Abayobozi b'Inzego z'umutekano mu Ntara no mu karere, bitabiriye inteko y'abaturage mu murenge wa Kigeyo, Akagari ka Nyagahinika.

Mu butumwa yageneye abaturage bitabiriye inteko n'abandi muri rusange, Hon. Dushimimana yashishikarije abaturage kwikemurira ibibazo badasiragiye mu nkiko. Yanabibukije ko abahinzi bari mu gihembwe cy'ihinga 2024A akaba ari cyo kiba cyitezwemo umusaruro mwinshi bityo asaba abahinzi guhinga neza, ubutaka bwose bugakoreshwa ntabusigaye. Yabibukije kandi gukoresha inyongeramusaruro zizewe mu rwego rwo kuzamura umusaruro.

Hon. Dushimimana yakomeje yibutsa abaturage uruhare rwabo mu gutuma abana bose bagana ishuri abasaba kutarebera abana bata ishuri.

Hon. Dushimimana n'abayobozi bari kumwe, bahabaye abaturage umwanya batanga ibitekerezo n'ibibazo bafite aho ibibazo byatanzwe byahawe umurongo wo kubikemura ibindi, cyane cyane ibijyanye n'imitungo y'Abaturage yangirijwe itarahabwa ingurane, bikazakorerwa ubuvugizi mu nzego bireba. Hon. Dushimimana yasabye abaturage kutihererana ibibazo; ibyo bahuye na byo bakabishyikiriza ubuyobozi bukabafasha.

Back