Hatangijwe gahunda y’intore mu biruhuko.

Ku wa Gatandatu wa mbere w'ukwezi ni umunsi wahariwe siporo rusange mu karere ka Rutsiro. Ni yo mpamvu uyu munsi tariki ya 3 Kamena 2024, siporo rusange yakorewe mu murenge wa Boneza ku rwego rw'Akarere,  iyobowe n'Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage Madamu Umuganwa Marie Chantal.

Nyuma yo gukora siporo, abitabiriye siporo bagiranye ibiganiro  n’abayobozi batandukanye harimo Umuyobozi w’Akarere Madamu Kayitesi Dative, Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi Madamu Tetero Solange n’abandi.

Madamu Kayitesi yashimiye abaturage bitabiriye siporo rusange nyuma yo kwibukiranya akamaro ka siporo anabasaba gushishikariza buri wese gukora siporo mu rwego rwo kugira ubuzima buzira umuze. Ati: “siporo igira ruhare rukomeye mu kwirinda indwara zitandura.

Muri ibibiganiro kandi, hatangirijwemo gahunda y’Intore mu biruhuko aho Madamu Kayitesi yayigarutseho asaba abaturage gufasha abarebwa n'iyi gahunda kuzitabira ibikorwa biteganyijwe uko bikwiye. Iyi gahunda ireba abana bose uhereye ku bana bafite imyaka 6 kugeza ku barangije umwaka wa 6 w'amashuri yisumbuye.

Madamu Tetero Solange yagarutse ku mpamvu zatumye hashyirwaho gahunda y’intore mu biruhuko. Yavuze ko iyi gahunda igamije gufasha igihugu kwita ku rubyiruko no kubaka igihugu gifite abaturage buje indangagaciro mu gihe kizaza. Yagize ati: “Igihugu kibuze abato cyacika. Iyo Igihugu kibuze abato bameze neza, n'ababakomikaho baba bameze nabi. Ni yo mpamvu rero dukwiye kwita ku bato bacu.

Ababyeyi basabwe kuganiriza abana babo mu gihe bari mu biruhuko bakabafasha kumenya uburyo bakwitwara mu bihe by’ubukure bitandukanye baba bagezemo mu rwego rwo kwirinda ingaruka zaterwa no kuba umwana ya kwishora mu ngeso mbi.

Yagize ati: “turifuza abanyarwanda bafite imitekerereze yo kureba kure bazafasha Igihugu gutera imbere. Ibi Igihugu nticyabyishoboza cyonyine ababyeyi batabigizemo uruhare. Ababyeyi rero mutinyuke muganirize abana ku myitwarire ikwiye. Ababyeyi mugire uruhare mu gufasha abana kutijandika mu biyobyabwenge: inzoga n'ibindi. Ibyo byose ni umwanzi w'iterambere. Kubaka Umunyarwanda ushoboye bihera ku batoya.”

Gahunda y'intore mu biruhuko izajya iba ku wa 2 no ku wa 4.

Back