Hatangijwe ubukangurambaga bwo gukemura ibibazo by'abaturage no kubashishikariza kwitabira gahunda za Leta

Uyu munsi kimwe no mu Gihugu hose, mu karere ka Rutsiro hatangijwe ubukangurambaga bwo gukemura ibibazo by'abaturage no kubashishikariza kwitabira gahunda za Leta.

Ku rwego rw'Akarere, ubukangurambaga bwatangijwe n'Umuyobozi w'Akarere Madamu AYINKAMIYE Emérence ari kumwe n'Inzego z'umutekano mu murenge wa Boneza Akagari ka Nkira.

Aganira n'abatumirwa muri iyi nama bagizwe n'abayobozi ku nzego zinyuranye kuva ku rwego rw'umudugudu, Umuyobozi w'Akarere yagize ati: "Ibyo dusaba Umukuru w'Igihugu arabiduha. Ariko na twe hari biyo dusabwa. Tugomba kubimuha. Ibyo dusabwa biroroshye kandi turabishoboye: Kujyana umwana mu ishuri, kugira ubwiherero, kugira isuku mu ngo, Ejo Heza n'izindi gahunda za Leta biganisha ku buzima bwiza bw'umuturage tugomba kubigira mo uruhare."

hatanzwe kandi umwanya abitabiriye bagaragaza ibibazo bifuza ko byakemurwa hagarukwa ku mihanda ihuza imidugudu yatunganywa, guhabwa ambulance ifasha ababyeyi mu gihe bibaye bibaye ngombwa ko bayitabaza, ibiraro byacitse byakorwa n'ibindi.

Madamu AYINKAMIYE Emérence akaba yabigarutseho ibibazo byihariye by'abaturage bihabwa umurongo wo kubikemura, n'ibya rusange hashimangirwa ko harakomeza ubuvugizi ibi bibazo bikazakemuka.

Madamu AYINKAMIYE Emérence yashishikarije abaturage gukomezza kugira uruhare mu kwikemurira ibibazo binyuze mu isibo, ari naho Inteko z'abaturage zizaba zikorera mu rwego rwo gukomeza guhangana n'ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID-19.

Usibye mu murenge wa Boneza, iki gikorwa kikaba cyabaye no mu yindi mirenge yose aho cyayobowe n'Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'ubungu Gakuru Munyakazi Innocent mu murenge wa Kivumu n'Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y'abaturage Musabyemariya Marie Chantal mu Murenge wa Mushonyi.

Back