Hehe no kongera gutinda kurangiza imanza! RCN Justice &Democratie yahuguye abahesha b'inkiko.
Uyu munsi tariki ya 28 Gicurasi 2019 mu karere ka Rutsiro kuri hoteli habereye amahugurwa y'umunsi 1 y'abahesha b'inkiko b'umwuga n'abatari abo umwuga k'ubufatanye bw'Akarere ka Rutsiro n'Umuryango utegamiye kuri Leta RCN Justice&Democratie mu rwego rwo kwegereza ubutabera abaturage binyuze muri gahunda yabo ya UBU (Ubutabera Bwegereye Umuturage).
Aya mahugurwa yafunguwe n'Umuyobozi w'Akarere Ayinkamiye Emérence washishikarije abitabiriye gushyira mu bikorwa ubumenyi bungukiye muri aya mahugurwa, ubutabera bukagera ku baturage bidatinze.
Abitabiriye aya mahugurwa nk'uko byavuzwe hejuru n'abahesha b'inkiko b'umwuga, abatari abo umwuga ni ukuvuga abanyamanga nshingwabikorwa bose (Akagari, Umurenge n'akarere) n'izindi nzego zifite aho zihuriye n'ubutabera bugenewe umuturage.
Abitabiriye bibukijwe ko ubutabera bugerwaho neza iyo uwatsinze abonye icyo yatsindiye kandi bibutswa ko umuturage akwiye ubutabera butanzwe neza kandi ku gihe, nta mpamvu yo gutinda kurangiza imanza kandi igihe kigenwa n'amategeko gihari; gikwiye kubahirizwa.
Muri rusange, aya mahugurwa yari agamije kuzamura ubumenyi bw'abahesha b'inkiko batari abo umwuga mu kurangiza imanza, kumenya no gusesengura imbogamizi bahura na zo, uruhare rwa buri mufatanyabikorwa mukuzikemura no gufata ingamba zihamye zituma kurangiza imanza byihuta.
Uhagarariye RCN Justice &Democratie, Obedy Mutebutsi, yijeje ubufatanye mu gukuraho imbogamizi abahesha b'inkiko batari abo umwuga bahura na zo. Yagize ati: " Uyu ni umwanya mwiza wo kuganira ku mbogamizi duhura na zo mu kurangiza inshingano dufite kandi turafata ingamba z'uburyo ibibazo bihari bigomba kurangizwa. Turifuza y'uko byose byabona ibisubizo kandi RCN nk'umufatanyabikorwa turabizeza ubufatanye.
Mu ijambo rye umukozi wa Minisiteri y'Ubutabera ukorera ku rwego rw'akarere (MAJ Coordinator), Ndizihiwe Zacharie, yavuze ko uko byagenda kose umutarge agomba kubona ubutabera bwuzuye kuko ari bwo atanga umusaruro nyawo mu kubaka igihugu. Yagize ati: "Umuturage utabonye ubutabera asigara ari umuzigo kuri Leta kuko kubahiriza izindi gahunda biragora, ntiyakumva umuganda, ntiyatanga mituweli yishimye, yemwe no mu bindi byose aba ntabushake afite bwo kubyitabira kuko aba yumva ko Leta ntacyo yamufashije."
Mu mbogamizi zagarajwe, ikomeye ni ijyanye n'imanza za gacaca zitadakurikiranwa uko bikwiye ngo zirangizwe hakaba hafashwe ingamba ko zigomba kuba zabaruwe vuba bitarenze ibyumweru 2 hagashyirwaho umurongo wo kuzirangiza.

