Ibikorwa by’indashyikirwa bya Kagemana Naphtal wafashije abaturage baturanye kubona amazi meza!

Kagemana Naphtal, ni umuturage w’akarere ka Rutsiro utuye mu murenge wa Mushubati, akagari ka Bumba umudugu wa Karambi  akaba agize imyaka 46.  Madamu we ni mwarimukazi mu kigo cy'amashuri abanza cya Bumba mu gihe we ari umuyobozi w’ikigo cy’amashuri cya Karambira, akaba ifite impamyabushobozi y’icyiciro cya 2 cya kaminuza (Ao).

Mu bikorwa Kagemana yakoze byahinduye ubuzima bw’abaturage baturanye ni gukura amazi ku isoko akubaka umuyoboro w’amazi, gukoresha umuhanda watumye umudugudu atuyemo uba nyabagendwa no kugira uruhare mu kuzana amashanyarazi mu mudugudu atuyemo.

Uyu muyoboro w’amazi, ari na wo twibandaho cyane, ufite uburebure bugera hafi kuri kilometero. Ugeza amazi iwe mu rugo.

Usibye kuba hari imiryango 6, n’uwe ubariwemo, ifite amazi mu ngo, umuyoboro wa Kagemana wafashije ingo 110 kubona amazi meza ubusanzwe byari bigoye kuyabona kuko bavomaga ku ntera ya Km 1 kugera kuri 2.

Mu gihe kingana n’ukwezi kose abaturage bamaze bacukura no kubaka ibigega kuri uyu muyoboro n’ibindi nikoresho byose byagiye kuri uyu muyoboro, byarangiye ugiyeho akayabo k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe n’ibihumbi Magana abiri (Amfr 1 200 000).

Kugira ngo abone aya mafaranga, Kagemana yariyemeje afata inguzanyo muri banki ariko agera ku gikorwa cy’indashyikirwa.

Kagemana nta muturage yigize yaka amafaranga ayo ari yo yose ukeneye gufata amazi ku muyoboro we. Uyu mutima wa gitwari, wumvikana mu mvugo ye aho yagize ati: “Jyewe intego yange yo kwiha amazi nyigezeho, ariko nkwiye gufasha n'abaturage bakayabona! Nasubiye ku isoko mbashyiriraho ivomo rusange, kandi byose nirwarije.”

Ibikorwa bya Kagemana bikaba bikoemeje aho ari kubaka ikiraro kizatwara amafaranga y’u Rwanda ibihumbi Magana atanu (Amfr 500000). Uyu muhanda ukaba ufite uburebure bwa KM 2.

Ubu abaturage bakaba bafata Kagemana nk'intwari yabo mu mudugudu. Amajwi y’ibi bikorwa bye akaba yarumvikanye no ku rwego rw’igihugu aho yahawe igihembo nk’umuturage wakoze ibikorwa by’indashyikirwa kingana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 1 n’ibihumbi magana abiri (Amfr 1200000)

Ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro bukaba bushishikariza abaturage gufata abantu nka Kagemana ho icyitegererezo nabo bagaharanira kwishakamo ibisubizo aho guhora buri gihe bategereje ko ako I muhana kaza imvura ihise.

Back