Ibitekerezo by'Abaturage bizashyirwa mu ngengo y'imari 2023/2024 byakiriwe mu nteko z'Abaturage.

Uyu munsi tariki ya 26/10/2022 mu karere ka Rutsiro, kimwe n'ahandi hose mu Gihugu, hakiriwe ibitekerezo by'abaturage bizatoranywamo ibizashyirwa mu ngengo y'Imari 2023/2024.

Iki gikorwa cyabereye  mu nteko z'abaturage mu midugudu yose igize Akarere aho ku rwego rw'Akarere cyabereye mu mudugudu wa Kaboneye, hahuriye imidugudu 3 ,Kaboneye, Rugarara na Gasoro, mu murenge wa Mushonyi. Igikorwa cyayobowe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza  y’Abaturage Madamu Musabyemariya Marie Chantal.

Mu bandi bayobozi bitabiriye iki gikorwa harimo Perezida wa Komisiyo y'Imibereho Myiza mu Nama Njyanama y'Akarere Dr IYAKAREMYE Venant wari uhagarariye Inama Njyanama muri iki gikorwa, Umunyabanga Nshingwabikorwa  w'Umurenge Bwana Mwenedata Jean Pierre n'Umuyobozi w'ingabo mu Karere ka Rutsiro.

Abaturage babanje kugaragarizwa ibyagezweho mu ngengo y'Imari iheruka n'ibiri gukorwa kandi banasobanurirwa impamvu hari ibyo batanze ubushize bikaba bitarakorwa.

Nyuma, abaturage bahawe umwanya batanga ibitekerezo byabo ku bikorwa bumva byakwibandwaho mu ngengo y'Imari ya 2023/2024 aho bifuje ko bazahabwa ibi bikurikira:

 -Amashanyarazi kuko muri uyu mudugudu n'iyi midugudu bihana imbibi batawufite,

 -Gukorerwa ikibuga cy'umupira w'amaguru mu mudugudu wa Rugaragara,

-Kubakirwa isomero rifasha urubyiruko rwarangije amashuri yisumbuye kubona ibitabo,

- Gutunganyirizwa Umuhanda Gakeri-Biruyi ku rwego rwisumbuye,

 -No kubonera amacumbi abatishoboye.

Abaturage bashimiye Leta ishyira imbere umuturage ikabemerera kugira uruhare mu bimukorerwa.

Ibitekerezo byatanzwe ku rwego rw'umudugudu bikaba birakusanyirizwa ku rwego rw'umurenge kugira ngo binozwe, bikazashyikirizwa Akarere bitarenze tariki ya 27/10/2022. Umuturage akaba agifite umwanya wo gutanga igitekerezo mu gihe ibitekerezo byatanzwe bitaremezwa burundu.

Madamu Musabyemariya yashimiye abaturage uruhare rwabo mu Iterambere ry'igihugu, abasaba gukomeza gufata neza ibibakorerwa.

Nyuma y'igikorwa cyo kwakira ibyifuzo by'abaturage, hakiriwe hanakemurwa ibibazo by'abaturage.

Urwego rw'Akarere rukaba rwakurikiranye iki gikorwa no mu yindi midugudu imbona nkuboneaho:

Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Bwana Havugimana Etienne yakurikiranye Umurenge wa Gihango mu mudugudu wa Nduba,

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere Bwana Bagirishya Pierre Claver yakurikiranye Umurenge wa Kigeyo mu mudugudu wa Kampi,

Umujyanama wa Komite Nyobozi Bwana Uwihanganye Jean Baptiste yakurikiranye Umurenge wa Nyabirasi mu mudugudu wa Kasonga na Rwantozi,

Umuyobozi w’Ishami ry’Igenamigambi Bwana Rugimbana Freddy akurikirana Umurenge wa Kivumu Akagari ka Bunyoni.

Back