"Ihohoterwa rikwiye kurangira burundu." Profemmes Twese Hamwe!

Uyu munsi tariki ya 12 Ukwakira 2019 mu karere ka Rutsiro ku biro by’umurenge wa Rusebeya habereye amahugurwa yateguwe n’Umuryango Profemmes Twese hamwe.

Aya mahugurwa yatumiwemo inzego zinyuranye zifite aho zihurira bya hafi n’ihohoterwa akaba yari afite intego yo kwirinda no kurwanya ihohiterwa iryo ari ryo ryose hagamijwe kurwanya no gukumira ubwandu bushya bw’agakoko gatera sida.

Umushyitsi mukuru yari Umuyobozi wa Profemmes Twese hamwe Kanakuze Jeanne d’Arc watanze amahugurwa ari kumwe na Furere Wellars.amahugurwa akaba yibanze ku ngingo 2 arizo ihohoterwa n'amoko yaryo no gusobanukirwa n'ihame ry'uburinganire.

Kanakuze yagize ati: "Iyo bavuze uburinganire, dukwiye kumva kugira uburenganzira bungana imbere y'amategeko." "uburinganire ni igikoresho cy'iterambere no kwimakaza umuco w'iterambere!"

Naho ku bijyanye n'amoko y'ihohoterwa, abatumiwe mu mahugurwa basobanuriwe hari irishingiye ku mutungo, ku gitsina, ndetse n'iribabaza umutima.

Abitabiriye bunguranye ibitekerezo ku bwoko bw’ihihohoterwa, impamvu zitera ihohoterwa, ingaruka zaryo hafatwa n’ingamba zigamije kurirandura mu muryango nyarwanda.

Abitabiriye batashye biyemeje ko bagiye kuba umusemburo ukomeye bityo ihohoterwa rikagabanuka kuburyo buganisha kurirandura burundu bahindura imyumvire y’abaturage.
Amahugurwa yatangijwe anasozwa n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusebeya Icyizihiza Alda.

Back