Ikoranabuhanga ridufashe kwihuta mu iterambere twitabira "Gahunda ya Byikorere".

Umuyobozi w'Akarere Madamu Kayitesi Dative yakiriye itsinda ry'abakozi b'Irembo bayobowe na Madamu Jessica baje kunganira Akarere mu bukangurambaga bw'iminsi 4 kuri gahunda y'Irembo ya Byikorere.

Gahunda ya Byikorere igamije gufasha abaturage kubona serivisi zitangwa na Leta ku buryo bworoshye kandi bwihuse. By'umwihariko Byikorere igamije ko umuturage abona serivisi 1. adacuragiye mu ngendo, 2. adatakaje amafaranga y'umurengera kuri serivisi, 3. kubungabunga amakuru y'umuntu ye bwite.

Serivisi 240 kugeza ubu ziboneka muri iyi gahunda yaba kuri telefoni zigezweho (smart phone) aho unyura kuri www.irembo.gov.rw ukinjira muri konti yawe cyangwa ugakanda  *909# kuri telefoni isanzwe.

Nyuma yo kwakirwa na Madamu Kayitesi washimiye Irembo n'abakozi baryo ku ruhare rukomeye rugamije guteza imbere ikoranabuhanga mu baturage no kubafasha kugera ku iterambere ryihuse, abakozi b'irembo baganiriye n'abakozi b'Akarere kuri gahunda y'irembo ya #Byikorere aho bagarutse k'uburyo iyi gahunda ikora kandi ko buri wese yabasha kubyikorera banemeranya ku ruhare rwabo mu gufasha abaturage gusobanukirwa no kwitabira iyi gahunda kandi na bo bagafata it's mbere mu kubyikorera.

Mu gufasha abaturage mu buryo busanzwe bwo kwegereza abaturage iyi gahunda no kuyisobanukirwa hashyizweho intore mu ikoranabuhanga (digital ambassadors) ku rwego rw'Akagari aho mu Karere ka Rutsiro ubu hari 60. Aba bakozi barangwa n'umwambaro w'impuzankano y'irembo.

Irembo ryatangiye muri 2014 hagamijwe korohereza abaturage kubona Serivisi Leta ibagezaho hifashishijwe ikoranabuhanga. Serivisi zitangwa n'inzego zinyuranye harimo abashinzwe ubutaka, irangamimerere, ubworozi, ubuhinzi n'izindi.

Ubukangurambaga burakomereza mu murenge wa Boneza na Manihira uyu munsi, ejo bukomereze mu mirenge ya Gihango na Ruhango no ku wa Gatutu ikomereze inasoza mu mirenge ya Mushubati na Rusebeya.

Back