Imbuto Foundation yakoreye ubukangurambaga yise "BahoNeza" mu karere ka Rutsiro.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Kamena 2019 ku kibuga cy'ishuri rya G.S Kivumu mu murenge wa Kivumu akarere ka Rutsiro habereye ubukangurambaga bwa Imbuto Foundatation BahoNeza ku bufatanye n'Akarere ka Rutsiro.

BahoNeza ni gahunda y'ubukangurambaga bukomatanyije bugamije gukangura abaturage kwitabira gahunda zinyuranye harimo:

  1. Kuboneza urubyaro

Abitabiriye iki gikorwa bibukijwe ko ari byiza iyo umuryango ubyaye abana ushoboye kurere kuko bitanga umusaruro w'iterambere kuri wo by'umwihariko n'igihugu muri rusange. Ababishatse, bahise bahabwa serivisi zo kuboneza urubyaro bakoresheje uburyo bunyuranye kandi ku buntu. Uburyo bahawe harimo kwiteza urushinge, guhabwa ibinini, no gukoresha agapira.

       2. Gutegura Indryo yuzuye

Muri ubu bukangurambaga hagurutswe ku bintu bigize indryo yuzuye ari byo: Ibitera imbaraga, ibirinda umubiri n'ibyubaka umubiri. Ababyeyi cyane cyane basabwa kwita ku bana bari munsi y'imyaka 5 kuko ari bagirwaho ingaruka zikomeye cyane mu buzima bwabo bwose mu gihe batabonye indryo yuzuye hari no kugwingira, haba mu gihagararo no mu bwenge.

        3. Kwitabira gahunda y'urugo mbonezamikurire "ECD"

ECD ni irero ry'abana bato kuva ku myaka 2. Abana bari muri ECD batozwa gukunda ishuri hakiri kare ndetse no gusabana n'abandi. Aba bana kandi bahabwa indryo yuzuye harimo n'inkunga ya Leta y'amata buri mwana ahabwa. Bityo ababyeyi bakaba basabwe kutavutsa abana aya mahirwe bakabajyana muri ECD hakiri kare.

         4. Kwitabira gahunda y'ubwisungane mu kwivuza "Mituweli"

Buri wese yibukijwe ko icyambere ari ubuzima, kandi ubuzima buzira umuze. Basobanuriwe ibyiza byo kugira ubwishingizi mu kwivuza harimo kugabanuka kw'ikiguzi cya serivisi z'ubuzima umuntu yakishyuye mu gihe nta bwishingizi afite. Ufite mituweli ntarembera mu rugo, kandi gutanga mituweli ni ukurengera umutungo igihe waba urwaye.

Uyu muhango ukaba wari witabiriwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro ari na we mushyitsi mukuru Ayinkamiye Emérence mu gihe ku ruhande rw'Imbuto Foundation hari Isabelle Kalisa.

Iki gikorwa cy'ubukangurambaga kikaba giteganyijwe kubera mu turere twose tw'Igihugu.

Back