Imihigo izasuzumwa mu buryo butandukanye n'ubusanzwe bukoreshwa!

aaaayaaa.jpg Uyu munsi ku biro by'Akarere ka Rutsiro habereye igikorwa cyo gusuzuma aho Akerere kageze gashyira imihigo mu bikorwa. Abakozi barasobanurirwa ibizagenderwaho mu gusuzuma imihigo ndetse n'ibintu byangombwa bikenewe kugira ngo umukozi abe yesheje umuhigo.

Kuri ubu, imihigo ikaba izasuzumwa Ku buryo budasanzwe aho hazarebwa niba umuhigo warawugezeho 100% ukabona amanota cyangwa ubusa mu gihe utabigezeho.

Imihigo ikaba yarahawe amanota Ku buryo bukurukira:
1. Ubukungu: 45%
2. Social: 35%
3. Imiyoborere: 20% byose bibyara 100%.

Iki gikorwa kiramara iminsi 2 uhereye uyu munsi kugeza ejo. Kitabiriwe n'Ikipe yaturutse Ku ntara iyobowe na Nyamaswa Rukundo Emmanuel, Umuyobozi n'abayobozi bungirije b'Akarere Ayinkamiye Emerence, Gakuru Munyakazi Innocent na Butasi Jean Herman n'abakozi b'Akarere bakorera Ku rwego rw'Akarere. aaaazaaa.jpg
Back