Gahunda ya World Vision y'imyaka 15 mu murenge wa Mushubati ishigaje imyaka 3 ngo irangire!

 Uyu munsi tariki ya 10 Nzeri 2019 mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Mushubati habereye  inama yateguwe na World Vision Rwanda ku bufatanye n'akarere ka Rutsiro igamije gusuzuma imishinga yari iteganijwe gukorwa,iyakozwe ndetse n'indi ikenewe ngo ikorwe, hanishimirwa ibikorwa byagezweho hanarebwa uburyo bikwiye kubungabungwa.

Iyi nama ikaba yabaye mu gihe  World Vision Rwanda isigaje imayaka 3 ngo ibikorwa yakoreraga mu murenge wa Mushubati bigere ku musozo muri gahunda yari yarihaye mu gufasha abaturage mu kwiteza imbere mu gihe cy'imyaka 15.

Hitawe ku bikorwa bikenewe cyane kurusha ibindi, iyi nama ikaba yabaye umwanya mwiza wo kurebera hamwe ibikorwa byakorwa muri iki gihe gisigaye ndetse hanarebwa abaturage bashobora gufashwa mu kwiteza imbere na World Vision mu mwaka wa 2020 hakanemezwa n'amasezerano y'uburyo bizagerwaho.

Muri iyo mishinga harimo:

1. Kugeza amazi ahantu hose atari  bitarenze 2022,
2. Kuvugurura imiyoboro y'amazi yangiritse,
3. Gukemura ibibazo bibangamiye imibereho y'abaturage bakennye kurusha abandi ( harimo kubafasha kubona ubwiherero bwujuje ibisabwa, isuku mu nzu no hanze ndetse no kubafasha kubona amazi)  

Mubindi bikorwa byifujwe ko byakorwa vuba harimo:
1. Gushishikariza urubyiruko kwirinda inda zitateguwe, gufasha ababyeyi kuboneza urubyaro, kubyarira kwa muganga no kwipisha inda ku badamu batwite;
3. Kugeza ibikoresho n'amazi mu bigo nderabuzima no mu mavuriro byubatswe na World Vison gushyira, moteri mu kigo nderabuzima cya Mushubati. 

Iyi nama ikaba yayobowe n'Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'ubukungu Gakuru Munyakazi Innocent washishikarije abaitabiriye inama kugira uruhare rukomeye kuburyo imyaka 3 isigaye, izasiga Mushubati ari ikitegererezo ku isuku. Yibukije kandi abahagarariye amatsinda kwizigamira muri Ejo Heza, gufata neza ibikorwa byagezweho no guharanira ibibateza imbere muri rusange.

Back