Inama Njyanama yemeje ingengo y'imari 2023-2024 ivuguruye.
Uyu munsi tariki ya 17 Gashyantare 2024, kuri Hotel Ibigabiro hari habereye inama y'Inama Njyanama y'Akarere isanzwe iyobowe na Perezida wayo Bwana Matabaro Bernard. Inama y'Inama Njyanama y'Akarere isanzwe iterana rimwe mu gihembwe.
Iyi nama yasuzumye ingingo zitandukanye harimo kwemeza ingengo y'imari y'Akarere ivuguruye, kwemeza ingurane ku mitungo y'Abaturage yakoreweho ibikorwa by'inyungu rusange no gusuzuma raporo ya Komisiyo z'Inama Njyanama y'Akarere. Inama Njyanama igira Komisiyo eshatu: Iterambere ry'Ubukungu, Iterambere ry'Imibereho Myiza n'iy'Imiyoborere Myiza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere Bwana Bagirishya Pierre Claver yagejeje ku bitabiriye inama y'Inama Njyanama aho Akarere kageze gakoresha ingengo y'imari 2023-2024 n'ingengo y'imari y'Akarere ivuguruye kugira ngo Inama Njyanama y'Akarere iyemeze.
Nyuma yo kugaragarizwa imikoreshereze y'ingengo y'imari 2023-2024 n'ingengo y'imari ivuguruye 2023-2024, Inama Njyanama yemeje ingengo y'imari ingana na 31,709, 875,448. Iyi ngengo y'imari ikaba yariyongereye aho mu ntangiriro z'uyu mwaka Akarere kari gafite ingengo y'imari isaga miliyari 29.
Perezida wa Komisiyo y'Ubukungu y'Inama Njyanama y'Akarere Bwana Niyonsenga Philippe yagaragarije Inama Njyanama dosiye z'abaturage zikeneye guhabwa ingurane ku mitungo yabo yakoreweho ibikorwa by'inyungu rusange. Nyuma yo gusuzuma iyi ngingo, Inama Njyanama yemeje ko hishyurwa dosiye 247 kandi Inama Njyanama isaba ubuyobozi bw'Akarere gukora ibishoboka byose umuturage ugomba kwishyurwa akajya yishyurwa vuba.
Ba Perezida ba Komisiyo bagejeje raporo zazo ku Nama Njyanama, zunguranwaho ibitekerezo hafatwa ibyemezo bitandukanye ku ngingo n'ibyifuzo by'abaturage byagaragajwe.