Inama Njyanama yemeje ingengo y'imari y'Akarere 2024-2025.

Uyu munsi tariki ya 28 Kamena 2024, mu cyumba cy'inama cy'Akarere hateraniye inama idasanzwe y'Inama Njyanama y'Akarere iyobowe na Perezida wayo Bwana Matabaro Bernard. Uretse abajyanama, yanatumiwemo abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge n'abandi bakozi bari bakenewe muri iyi nama.

Iyi nama yasuzumye ingingo zitandukanye harimo 1. kwemeza ingengo y'imari na gahunda y'itangwa ry'amasoko ya Leta 2024-2025, 2. gusuzuma no kwemeza ingurane ku mitungo y'abaturage yakoreweho ibikorwa by'inyungu rusange, 3. raporo za Komisiyo zigize inama Njyanama kuri dosiye zinyuranye zigomba gufatwaho umwanzuro n'Inama Njyanama, 4. gutora umujyanama uhagararira Akarere muri Komite y'Akarere ishinzwe amazi, isuku n'isukura  5. no gusuzuma no kwemeza inyandikomvugo y'Inama y'Inama Njyanama iheruka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere Bwana Bagirishya Pierre Claver yagaragarije Inama Njyanama ingengo y'imari y'Akarere 2024-2025 n'uburyo ingengo y'imari 2023-2024 yakoreshejwe. Inama Njyanama yemeje ingengo y'imari y'Akarere ingana na miliyari zisaga 31(Rwf31 336 448 081) nyuma yo kuyunguranaho ibitekerezo. Iyi ngengo y'imari ikoreshwa mu guteza imbere ibikorwaremezo, imibereho myiza y'Abaturage n'imiyoborere.

Intumwa ya Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi ry'Igihugu (Minecofin) Bwana Bunzinya Christophe  yagiriye inama ubuyobozi bw'Akarere gusesengura neza amahirwe ateza imbere ubukungu ari mu karere akandikwa kugira ngo abashe gukorwaho ubuvugizi no gushakirwa inkunga yo kuyabyaza umusaruro. Ibi bikazagira uruhare mu kuzamura ingengo y'imari ishyirwa mu bikorwaremezo. Iyi ntumwa ya Minecofin ikaba yagaragaje ko Akarere kadashobora kwihuta mu iterambere mu gihe ingengo y'imari ishyirwa mu bikorwaremezo ikiri hasi.

Abajyanama batoye umujyanama Madamu Marie Jeanne Mukamugema kuzahagararira inama Njyanama muri Komite y'Akarere ishinzwe amazi, isuku n'isukura.

Back