Inkomezabigwi za 11 zatumwe ku rugerero zahize kuba ibisubizo.

Uyu munsitariki ya 25 Nzeri 2023, mu karere ka Rutsiro hatangijwe ibikorwa by'urugerero rw’Intore z'Inkomezabigwi 11.

Ku rwego rw'Akarere, imirimo yatangirijwe mu murenge wa Mushubati Akagari ka Bumba; itangizwa n’umuganda wo kubakira abatishoboye hahomwa hakanasakarwa inzu y’umuturage Gatabazi Wellars utagiraga icumbi nyuma yo gusenyerwa n’ibiza.

Gutangiza urugerero bikaba byatangiriye mu mirenge yose ku rwego rw’umurenge habanza gukorwa ibikorwa bitandukanye by’ubwitange.

Uru rugerero ruzamara igihe cy’amezi atatu (3) uhereye uyu munsi tariki ya 25 Nzeri 2023 kugera tariki ya 18 Ukuboza 2023.

Ibikorwa by’intore bizibanda ku mihigo ikurikira:

  1. Kubakira abatishoboye badafite aho baba inzu n’ubwiherero;
  2. Guhanga imihanda no gutunganya imihanda y’imigenderano;
  3. Gutunganya ibimoteri cyangwa ingarani;
  4. Gukangurira abaturage gahunda z’ubuhinzi bugamije umusaruro usagurira amasoko;
  5. Gufatanya n’Abaturage, ubuyobozi bw’Isibo,Umudugudu, Akagari, Umurenge, kubaka itorero ry’Umudugudu rikora neza;
  6. Gukangurira ababyeyi kujyana abana mu ishuri;kurwanya imirire mibi;
  7. Kurwanya magendu, iyinjizwa mu gihugu ry'ibiyobyabwenge, inzoga zitemewe n’ibindi binyuranyije n’amategeko Igihugu kigenderaho;
  8. Gutera ibiti bivangwa n’imyaka ,amashyamba ndetse n’ibiti by’imbuto;
  9. Gukusanya imibare itandukanye yo kwifashisha mu igenamigambi ry’Umurenge;
  10. Gukora ubukangurambaga butandukanye;kurwanya inda ziterwa abana,kwitabira gahunda za leta,gukangurira urubyiruko kwirinda SIDA,n’ibindi

Nyuma y'igikorwa cy'ubwitange, Inkomezabigwi 11 zahuriye kuri Stade Mukebera nuko zitumwa ku rugerero. Umutoza w'Intore mu karere Bwana Mulindwa Prosper akaba n'Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere wari uyoboye iki gikorwa, yagaragaje ko ibikorwa by’urugerero bigirira akamaro igihugu kandi bikagira uruhare mu kwiteza imbere. Yasabye intore zatumwe ku rugerero kutazapfusha ubusa amahirwe baba bahawe yo kwitangira igihugu mu buryo budasanzwe bagira uruhare mu gukemura ibibazo bibangamiye abanyarwanda.

Madamu Anitha Kayirangwa, Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, akaba n’Umushyitsi Mukuru, yasabye urubyiruko guhuza ibyo bize mu ishuri n'ibyo bakora bakaba ibisuzo bikwiye mu bihe bikwiye. Ati: "Turi ibisubizo. Tuzashimishwa no kuzagaruka hano tuje kubagabira Inka y'ubumanzi. Inka y'ubumanzi iraharanirwa."

Yakomeje abasaba kuba indashyikirwa: “uyu ni umwanya wo kwereka Igihugu cyanyu ko hari akamaro mugifitiye. Birabasaba gukora ibiramba kugira ngo uzabibona wese azavuge ati: “hano hanyuze Inkomezabigwi.” Aho twerekeje amaboko tuherekeze n'umutima.”

Madamu  Kayirangwa yashoje asaba inkomezabigwi za 11 kuba Intore z'intajorwa bakaba Intore z'indashyikirwa. Yashoje kandi agaruka ku kamaro k’Itorere agaruka ku magambo y’Umukuru w’Igihugu agira ati: “Urugerero n'ifumbire y'ubwenge! Utarugiyemo aragwingira.”

Mu karere hose, abiyandikishije kwitabira urugerero ni 1221 ari na bo batumwe ku rugerero uyu mu munsi mu gihe cy'amezi 3, bitabira ibikorwa by’urugerero kuva kwa mbere kugeza kwa Gatanu. Izi ntore zikaba zahize kuba ibisubizo zesa imihigo zahize.

Uru rugerero ruzakorwa hazirikanwa insanganyamatsiko igira iti: "Duhamye Umuco w'Ubutore ku rugerero!"

Back