Itahwa ry'ibikorwa by'Iterambere ryasize HABIMANA Emmanuel mu nzu nshya
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Nyakanga 2022 I saa 14h30-17h30, Governor w'Intara y'Iburengerazuba Bwana Habitegeko François ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro Madamu Murekatete Triphose, DRFC Lt Col John Kamatari n'abandi bayobozi ku nzego zitandukanye batashye ku mugaragaro bimwe mu bikorwa byakozwe mu Murenge wa Kivumu byakozwe mu mwaka 2021/2022.
Ibikorwa byateshwe harimo:
- Ikigo cy'amashuri gishya Ecole Primaire Kabujenje kigizwe n'ibyumba by'amashuri 20 kigezweho, igikoni, ibiro by'umuyobozi w'ikigo n'imisarani
- Inzu z'imiryango 04 zubatswe muri gahunda ya HSI harimo imwe y'ubakiwe uwitwa HABIMANA Emmanuel uzwi ku izina ry'Icyubi ryaturutse kuba yararikoreshaga avuga abayobozi babi; iyi nzu ikaba yarubabatswe na ba DASSO b'Akarere ka Rutsiro. HABIMANA Emmanuel wavuze mu izina ry'abaturage bubakiwe yashimye cyane Nyakubahwa President wa Repubulika, Umuyobozi w'Akarere, Ingabo z'U Rwanda by'umwihariko ba DASSO bamwubakiye inzu yo kubamo kuko atarafite aho kuba.
Mu ijambo Governor yagejeje ku baturage bashima ibyiza byinshi bagejejweho n'ubuyobozi yabaganirije kuri gahunda za Leta kandi bakaba bashima byose ko ari Nyakubahwa President wa Repubulika wabigejeje ku Banyarwanda, yemereye kandi HABIMANA Emmanuel ko yitegura kwakira n'inka azahabwa n'ubuyobozi kandi na telephone nziza yari yasabye yo kujya avugisha abayobozi.
Governor yasabye kandi abaturage kujyana abana mu mashuri, kurinda abana imirire mibi, kugira isuku mu ngo. Governor kandi yashimye ibikorwa byakozwe.
HARINDINTWALI Simon