Iyindi ntambwe y'iterambere ku karere; Sitasiyo ya Essance mu Rutsiro.

Iyindi ntambwe y'iterambere ku karere ka Rutsiro; ikimenyetso cy'imiyoborere myiza ku baturage cyane cyane kubakoresha ibinyabiziga mu buryo bumwe cyangwa ubundi ni Sitasiyo ya Essance mu Rutsiro.

Iyi sitasiyo yitwa O.I.C (Oscarson Investment Company) ya Rwiyemezamirimo Nzabonimpa Oscar iherereye mu Murenge wa Kivumu muri santeri ya Kivumu hafi y'ibiro by'umuenge ku muhanda uva Rubavu, ukanyura mu karere ka Rutsiro werekera Karongi.

Sitasiyo O.I.C n'umusaruro wavuye mu bufatanye bw'abikorera n'inzego z'ubuyobozi, aho ubuyobozi bwagize uruhare rukomeye mu gushishikariza ba rwiyemezamirimo gushora imari mu karere ka Rutsiro, nyuma yo kubereka amahirwe ahari.

Muri ayo mahirwe harimo no kubyaza inyungu umuhanda wa kaburimbo wari umaze gukura aka karere mu bwigunge, aho byagaragaraga ko abantu bafite ibinyabiziga batuye cyangwa banyura mu karere ka Rutsiro bari bafite ikibazo cyo kubona aho banywera essance cyangwa se mazoutu.

Iki kibazo rero kikaba gikemutse nyuma yuko iyi sitasiyo itangiye imirimo yayo ku wa 8/04/2020.

Uretse kugurisha Essance na Mazout gusa, iyi sitasiyo yitezweho no kugira uruhare mu kurengera ibidukikije itanga serivisi zijyanye no gukoresha gazi ku baturage bayikeneye mu gihe cya vuba.

Nyuma ya O.I.C, hakaba hategerejwe indi sitasiyo na yo iri kubakwa muri centeri ya Gakeri mu murenge wa Mushonyi ku muhanda!

Back