Korongi:  Kuri Mbonwa, Rubengera yabonye uruva gusenya.

Uyu munsi tariki ya 19 Werurwe 2026, hakomeje amarushanwa y'Umurenge Kagame Cup hakinwa imikino yo kwishyura muri 1/2 ku rwego rw'Intara.

Umukino wo kwishyura wahuje Umurenge wa Rubengera wo mu Karere ka Karongi n'uwa Boneza wo mu Karere ka Rutsiro mu Bagabo.

Uyu mukino waranzwe n'ishyaka ryinshi ku mpande zombi, ubona amakipe asa nanganya amahirwe yo kubona igitego kuri buri ruhande. 

Gusa, uko Umukino wakomeje ugana hagati, ikipe ya Boneza yaje guhabwa ikarita itukura, aho umwugarizi wa nyuma yakoreye ikosa rutahizamu w'ikipe ya Rubengera ku muvuduko wabonaga uratanga igitego.

Nyamara ibi ntibyaciye intege ikipe ya Boneza kubera ko n'ubundi yakomeje gukotana bya gitwari inasatirabcyane ikipe ya Rubengera ishaka kuyibanza igitego ku buryo hari n'amahirwe yarase yari yafashwe nk'igitego ku bafana.

Igice cya mbere cy'umukino cyarangiye gutyo ari ubusa ku busa.

Uko Umukino wakomeje, byaje gukomera ikipe ya Boneza aho yaje guhabwa ikarita yindi y'umutuku ku mukinnyi wabo rutahizamu ukomeye nyuma y'uko yari ahawe ikarita ya 2 y'umuhondo.

Abatoza babize ibyuya imibare iba impate, abafana bati noneho Boneza irarimbutse nta gisibya. Gusa si ko byagenze kuko yakomeje guhangana n'ishyaka ridasanzwe ndetse biguma nk'aho abakinnyi bayo buzuye. Ibi byatumye ishyira igitutu ku ikipe ya Rubengera ndetse binayiha amahirwe yo kubona kufura. 

Iyi kufura ni yo yabyaye igitego itewe neza cyane ku munota wa 79.

Umukino ni uko warangiye Rubengera itsinzwe 1-0 Rubengera itsinzwe n'ikipe y'abantu 9 kuri 11 bitaanga gasopo ikomeye ku mirenge izajya ihura na Rutsiro.

Umukino wabaye mu maso y'abafana uruhuri n'abayobozi batandukanye ku nzego zose ari by'umwihariko abayobozi b'Akarere ka Rutsiro bungirije bombi bakaba bari bahibereye baherekeje ikipe ya Boneza.

Twimakaze imiyoborere myiza, duharanira ko umuturage ahora ku isonga.

Back