KOTWIMUKI: Ubuhinzi bw'imboga bushobora gutuma ubukora ahinduka umukire!

KOTWIMUKI (Koperative Twiteze Imbere Mujyanama w'Ubuhinzi Kigeyo) ni koperative y'abajyanama b'ubuhinzi n'abafasha myumvire ba Twigire Muhinzi bo mu murenge wa Kigeyo, Akarere ka Rutsiro. Iyi koperative ishingira imirimo yayo ku mwuga w'ubuhinzi bw'imboga ibifashijwemo n'Umufatanyabikorwa wa HortInvest.

Mu gihe kingana n'Umwaka umwe batangiye gukora uyu mwuga ku buryo bugezweho, Perezida wayo agaragaza ko guhinga imboga ku buryo bwa kinyamwuga bishobora guhindura amateka y'ubikora uwari umukene akitwa umukire.

yagize ati: "Iyo uhinze "poivron", uba wizeye ko nyuma y'amezi 3 uzatangira gusarura nibura buri cyumweru. Ahantu hangana na ari 1 ushobora kuhakura ibiro bisaga 80 kandi buri cyumweru. Mu gihe ikiro cyazo kigura hejuru y'amafaranga 1000, urumva ko umuntu aba yizeye ibihumbi hejuru ya 300 ku kwezi."

kugeza ubu, iyi koperative ihinga imboga z'ubwoko 4 arizo poivron, intoryi, karoti na kokombure. 

Ubuyobozi bw'akarere bukaba busaba abaturage kwitabira guhingga imboga cyane ko zinafasha mu gutumga indyo yuzuye uretse no kuba zinjiza amafaranga.

Back