Ku bufatanye bw’Inzego zitandukanye, abatuye ku kirwa cya Bugarura bahawe Ubwato 2n’inzu 3.
Ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda, ubuyobozi bw’Akarere n’abaturage, uyu munsi tariki ya 9 Gicurasi 2022 hatashywe ubwato 2 n’inzu 3 byahawe abaturage batuye ku kirwa cya Bugarura kigizwe n’imidugudu 2 mu Murenge wa Boneza mu rwego rwo kubafasha kuva mu bwigunge no kubonera amacumbi abtishoboye.

Izi nzu 3 zatashywe zigahita zinashyikirizwa abazigenewe batishoboye bo mu midugudu ya Rutagara na Bugarura zifite agacirao ka miliyoni 12, imwe imwe zirimo n’ibikoresho by’ibanze by’ibitanda 3 n’ibiswa n’ibyo0 kwiyorosa, intebe zo mu ruganiro, utubati n’ibindi.

Ubwato bwatashywe bwo bufite agaciro ka miliyoni zisaga 10 bwombi bukazafasha abaturage ba Bugarrura mu buzima bwabo bwa buri munsi mu kuborohereza ingendo zo mu kiyaga cya Kivu. Ubu bwato bukazacungwa binyuze muri koperative z’imidugudu.
Umuhango wo gutaha ibi bikorwa ukaba witabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta Uhoraho muri Minisiteri y’Uubutegetsi bw’Igihugu Bwana Samuel NSENGIYUMVA ari kumwe n’Umuyobobozi w’Akarere Madamu MUREKATETE Triphose.
Uyu muhango kandi ukaba witabiriwe n’Umuyobozi Uhagarariye Polisi y’uRwanda Afande CP Bruce MUNYAMBO.

Bwana Samuel DUSENGIYUMVA akaba yashimiye abaturage ku iterambere bamaze kugeraho n’isuku yabasanganye ariko abashishikariza gushyira abana mu ishuri 100%. Yakomeje asaba abaturage gufata neza ibikorwa bahawe kandi bakanafata neza ikiyaga cya Kivu bita ku nkombe zacyo kimwe no kwicungira umutekano, birinda umugizi nabi wacyifashisha.
Bwana Samuel yanakanguriye abaturage ba Bugarura kurwanya isuri bacukura imirwanya isuri bakanatera ibyatsi bifata amazi mu rwego rwo kwirinda Ibiza bishobora gukomoka ku mvura nyinshi iteganyijwe muri ibi bihe.
Ahawe umwanya ngo agire icyo avuga, Niyitegeka Alexis utuye mu mudugudu wa Rutagara akaba ari impfubyi yita kuri murumuna we akaba yari amaze igihe cyitari gito atagira icumbi, arashimira urwego rwa Polisi n’Ubuyobozi muri rusange cyane cyane umukuru w’Iighugu ku bwo kuba abashishije kugira icumbi nk’abandi. Ati: Imiyoborere myiza iragahora ku ngoma.”
Niyitegeka afite umugore n’abana 2 kugeza ubu, we na murumuna we bakaba barabaye impfubyi bakiri abana.

