KU BUFATANYE NA ARCOS Network, ABAYOBOZI B’IBICE BIKORA KU NKENGERO Z’IKIYAGA CYA KIVU N’IZ’IMIGEZI YA KOKO NA MUREGEYE BAHAWE AMAHUGURWA KU KUBUNGABUNGA NO KURENGERA IBIDUKIKIJE.
Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa umushinga wita ku rusobe rw’ibinyabuzima no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe ukurikiranwa na ARCOS Network (Albertine Rift Conservation Society), mu karere ka Rutsiro kuri Hotel Ibigabiro habereye amahugurwa y’imnsi 2.
Aya mahugurwa yabaye ku wa 30 na 31 Werurwe 2023 yateguwe ku bufatanye bw’Akarere ka Rutsiro, Umuryango wa ARCOS, REMA Rwanda Environment Management Authority), RWB (Rwanda Water Board), na NLA (National Land Authority) agenewe abakozi b’Akarere bashinzwe ubuhinzi mu mirenge, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari n’abashinzwe Iterembere ry’abaturage mu tugari bikora ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu n’iz’imigezi ya Muregeya na Koko.
Aya mahugurwa yafunguwe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Bwana Havugimana Etienne wasabye abitabiriye amahugurwa kubyaza umusaruro ubumenyi bungukiye mu mahugurwa.

Aya mahugurwa yari agamije gusobanurira abitabiriye akamaro ko kubungabunga inkengero z’imigezi n’ikiyaga cya Kivu kimwe no kurengera ibidukikije muri rusange. Abitabiriye basobanuriwe ko ari ngombwa kurwanya isuri yinjira mu migezi itandukanye kubera iko iherezo ry’iyo suri aba ari mu kiyaga.
INGARUKA Z’ISURI MU KIYAGA
Ishingiye ku bushakashatsi butandukanye, ARCOS yasobanuye ko iyo isuri igeze mu kiyaga itera igabanuka ry’umwuka mwiza utunga ibinyabuzima mu kiyaga bityo umusaruro wabyo ukagabanuka.
Kubera iyo mpamvu, muri uyu mushinga, ARCOS ikaba igerageza kuvugura inkengere z’imigezi yisuka mu kiyaga cya Kivu hanarwanywa isuri ku mabanga y’imisozi yerekeza muri iyo migezi.
IBIRI GUKORWA KUGEZA MAGINGO AYA
Mu kurwanya isuri, ARCOS Network ifatanyije n’abaturage bari:
Abitabiriye aya mahugurwa kandi baganirijwe ku mategeko ajyanye no kurengera ibidukikije. Bibukijwe ko buri muntu wese afite uruhare mu kurengera ibidukikije aho yaba ari hose no mu gihe icyo ari cyo cyose. Bibukijwe ko amategeko ahana abangije ibidukikije ahari kandi ntawe atareba.
Amahugurwa yashojwe buri wese yiyemeje kugira uruhare mu kubungabunga ibidukikije kandi bigakorwa mu bufatanye bwa buri wese. Hanifujwe ko amahugurwa nk’aya yahabwa inzego zose kubera ko byagaragaye ko kuba hari abayobozi babifiteho ubumenyi buke na byo ari imbogamizi mu kurengera ibidukikije.
