Rutsiro: Ku bufatanye na RIB, Umuyobozi w'Akarere yayoboye ubukangurambaga bugamije gukumira ibyaha bihungabanya ibidukikije.
Ku bufatanye n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), mu murenge wa Mukura Akagari ka Mwendo, Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere Bwana Mulindwa Prosper yayoboye Ubukangurambaga ku kurwanya ibyaha byangiza ibidukikije. RIB yari ihagarariwe na Felicien Gasirabo, Umuyobozi wayo mu Ntara y'Uburengerazuba.
Ubu bukangurambaga kandi bwanitabiriwe n'abandi Bayobozi batandukanye bahagarariye inzego z'umutekano mu karere n'abaturage banyuranye.
Muri ubu bukangurambaga, hazirikanwe insanganyamatsiko igira iti: "Uruhare rwa buri wese mu gukumira ibyaha bihungabanya ibidukikije n'ibindi byaha by'inzaduka". Ubu bukangurambaga bugamije gukumira no gusobanurira abaturage ibyaha birebana n'ibidukikije by'umwihariko n'ibindi. Abitabiriye bibukijwe ko kwangiza ibidukikije bigira ingaruka mbi ku gihugu no ku baturarwanda bashishikarizwa kubyirinda.
Bimwe mu byaha byagarutsweho harimo kwangiza ibidukikije bikomye, kugurisha ibikanka: amahembe y’inzovu, impu z’inyamaswa, amagufwa yazo, kwica cyangwa gucuruza inyamaswa zikomye, kwangiza icyari cy’inyoni cyangwa kumena amajyi yazo n’ibindi.
Abaturage banasobanuriwe ibyaha bitandukanye bishingiye ku ihohotera. Nyuma yo gusobanurirwa icyo ihohoterwa ari cyo n' ubwoko bw'ihohotera bune: ihohotera rikorerwa ku mubiri, rikomeretsa umutima, rishingiye ku mutungo n'irishingiye ku gitsina, abaturage basabwe kwirinda ihohotera no kugira uruhare mu kuryirinda.

Abaturage kandi basobanuriwe uburyo uwahuye n'ihohoterwa ahabwa ubufasha n'ibigomba gukorwa mu gihe umuntu yahuye n'ihohoterwa kandi nta gusibanganya ibimenyetso bibayemo. RIB yashishikarije abaturage kutarebera no kudaha urwaho ihohotera bakabyirinda. Bibukijweko ugize ikibazo cyijyanye n'ihohoterwa agana urwego rwa Isange One Stop center rukorera ku bitaro bitandukanye hirya no hino.
Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere yashishikarije abaturage kuzirikana uburenganzira bwabo bagatanga ibibazo byabo bahereye ku nzego zibegereye. Muri ubu bukangurambaga, Bwana Mulindwa ari kumwe n'inzego zitandukanye yakiriye ibibazo by'abaturage bihabwa ibisubizo ibindi bihabwa umurongo bizakemurwamo mu gihe cya vuba.
Ubukangurambaga bwakomereje mu murenge wa Nyabirasi mu kagari ka Terimbere.