Ku munsi mpuzamahanga w'abafite ubumuga, abaturage bibukijwe ko abafite ubumuga n'abatabufite bafite uburenganzira bungana.

Mu gihe kitari gito cyahise, abantu bafite ubumuga ntibafatwaga nk'abandi mu muryango ndetse umubyeyi wamubyaye akumva ko yagushije ishyano. Bityo byatumaga abana bavukanye ubumuga bahezwa ku burenganzira bwa muntu harimo guhishwa ntibashyirwe ahagaragara, kubavutsa uburenganzira bwo kwiga, kwivuza, imyemerere n'ibindi.

ariko muri iki gihe, imyumvire y'abantu iragenda ihinduka ndetse n'inzego zose zigakora ibishoboka kugira ngo uburenganzira bw'abantu bafite ubumuga bwubahirizwe, bakaborohereza kubona serivisi.

None ku wa Kabiri tariki ya 03 Ukuboza ni umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka wahariwe kuzirikana abantu bafite ubumuga. Mu mkarere ka Rutsiro uikaba warabereye mu murenge wa Kivumu.

Umushyitsi mukuru kuri uyu munsi yari Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Imobereho Myiza y'Abaturage, Marie Chantal Musabyemariya, hari n' Intumwa ya Leta muri Minisiteri y' Ubutabera  Senior state Attorney Ndengeyinka William  n' Uhagarariye Umuryango Uharanira Uburenganzira bwa Muntu, Mme Mwenewacu Henriette, inzego z'umutekano n'abaturage b'ingeri zose.

Senior State Attorney akaba yasabye abitabiriye gukomeza kugira uruhare mu gukura abafite ubumuga mu bwigunge, bakabaha agaciro kandi bagatanga amakuru ku bantu babona babahohotera. Yanabibukije guca ukubiri n'imvugo zipfobya zikorteshwa ku bantu bafite. Yavuze ko imvugo yemewe ari umuntu ufite ubumuga ko atari ikimuga, atabana n'ubumuga n'ibindi.

Marie Chantal we akaba yashimiye abafatanya bikorwa badahwema kugaragariza abafite ubumuga urukundo, bagafatanya n'Ubuyobozi bw'akarere kubitaho. Kuri uyu munsi, abafite ubumuga bakaba baremewe ibintu bifite agaciro gakurira:


1. Sheki 2,800,000 yatanzwe na Hope for children yo gufasha abatishoboye mu Murenge wa Mushonyi
2. Sheki y' ibihumbi 520,000 yatanzwe na AGHR
3. Imashini iboha imyenda yatanzwe na HI ihwanye n' ibihumbi 300,000
4. Amatungo 9 yatanzwe na T.H.T na NUDOR
5. Amagare 20  , harimo 15 yatanzwe n' Akarere na 5 yatanzwe na NUDOR  yose no 20

Umuyobozi Wungirije akaba yasabye abaremewe gufata neza ibikoresho bahawe, bakabyaza amahirwe Leta ibaha umusaruro

Back