Ku nshuro ya 2, hizihijwe umunsi mpuzamahanga wahariwe urusobe ry’ibinyabuzima biri mu byanya bikomye.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Ukwakira 2023, hizihijwe umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana ibyanya bikomye ku nshuro ya 2.

Uyu munsi wizihirijwe mu karere ka Rutsiro ku biro by’icyanya gikomye kikaba na Pariki y’Igihugu ya Gihswati-Mukura. Iki cyanya kikaba kibarizwa ku rutonde rw’ibyanya bikomye ndangamurage rw’isi, aho giherutse kwemeza n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi n’umuco UNESCO. Ibi biro biherereye mu murenge wa Kigeyo, Akagari ka Nyagahinika.

Mu kwizihiza uyu munsi, hakaba harateguwe ibiganiro by’iminsi 3. Ibi biganiro nyunguranabumenyi bikaba kandi nyunguranabitekerezo ku kurushaho kubungabunga ibinyabuzima bibarizwa muri ibyo byanya byateguwe na Komisiyo y’Ighihugu ikorana UNESCO ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere ry’U Rwanda, RDB, byitabiriwe n’impuguke z’abashakashatsi bakaba n’abarimu muri Kminuza y’U Rwanda, abayobozi b’ibice bikikije Pariki n’abahagarariye abaturage bafite ibikorwa bigira aho bihurira n’ibikorwa bya pariki. Ibi biganiro byafunguwe n'Umuyobozi w'Agateganyo w'akarere ka Rutsiro Bwana MULINDWA Prosper.

Bwana Mulindwa akaba yaragarutse ku mahirwe n'akamaro Pariki ya GM ifitiye abaturage b'Akarere ka Rutsiro by'umwihariko binyuze muri gahunda y'isaranganya ry'umusaruro ukomoka ku bukerarugendo aho mu mwaka wa 2022-2023, Akarere kabonye amafaranga y’uRwanda asaga miliyoni 327. Aya mafaranga akoreshwa mu bikorwa bitandukanye bigamije imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage b’Akarere harimo kubakira abatishoboye cyangwa se imiyoboro y’amazi meza.

Bwana Mulindwa yijeje ubuyobozi bwa UNESCO ko ubuyobozi bw'akarere bwakoze uruhare rwabwo mu bukangurambaga bugamije gukundisha abaturage Pariki no kuyibungabunga kandi ko buzakomeza.

Umuyobozi wungirije wa UNESCO mu Rwanda Madame Marie Christine GASINGIRWA yashimiye ubuyobozi bw'Akarere uruhare bugira mu kubungabunga Pariki y'igihugu ya Gishwati Mukura kuko igira uruhare runini mu guhesha Igihugu cy’U Rwanda isura nziza mu ruhando mpuzamahanga.

Mu biganiro bitandukanye byatanzwe, abashakashatsi bakaba baragaragaje ko muri Pariki ya Gishwati_Mukura habarizwamo ibinyabuzima bitandukanye harimo n’ibiri mu byago byo kuzima nk’inkima n’ibigushu. Kuri iyi ngingo, bakaba barasabye ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu bikorwa bibungabunga iyi Pariki ndetse no kuyagura.

Mu gusoza ibi biganiro, abitabiriye bakoze uregendo rwo gusura Pariki ya Gishwati-Mukura hagamijwe gusobanukirwa neza ibinyabuzima biri muri iyi Pariki bayobowe na Bwana Mulindwa Prosper.

Kuri iyi nshuro, uyu munsi ukaba wizihijwe hazirikanwa insanganyamatsiko igira iti: "Natwe turi igisubizo.”

Back