Ku rwego rw'Igihugu, Umunsi mpuzamahanga w'igitabo wizihirijwe mu karere ka Rutsiro

Uyu munsi mu karere ka Rutsiro habereye umunsi mpuzamahanga w'Igitabo.

Uyu munsi ukaba wizihijwe hari Minisitiri w'Uburezi mu Rwanda Dr. Eugéne Mutimura wari umushyitsi Mukuru, Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda Peter Vrooman, Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Uburezi mu Rwanda REB Irenée, Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro Ayinkamiye Emérence, n'Umuyobozi w'Umushinga Soma Umenye mu Rwanda (Chief of Party).

Uyu munsi ukaba wabaye igihe kiza cyo kugaragaragaza ibitabo by'Ikinyarwnda byo gusoma mu myaka ya 1,2 n'uwa 3 y'amashuri abanza. Igikorwa cyo kwandika ibi bitabo bikaba byaragezweho ku nkunga ya Ambasade y'abanyamerika binyuze mu mushinga wa Soma Umenye usanzwe uterwa inkunga na USAID.

Ambasaderi Peter Vrooman akaba yishimiye uburyo iki gikorwa akarere ka Rutsiro kagiteguye agira ubutumwa ageza ku bitabiriye iki gikorwa. Yagize ati: " Gufungura igitabo ni ugufungura ejo heza! Bityo ababyeyi, abarimu n'abayobozi twese turasabwa gufasha abana gusomo ibi bitabo. Si ibyo kubika mu tubati!"

Mu ijambo rye, Minisitiri akaba yakomeje asaba ababyeyi kumenya agaciro ko gusoma ku bana bakiri bato aho yagaragaje ko bibafasha no kumva  andi masomo mu gihe bamenye gusoma bakiri bato. Yagize ati: "Umwana wamenye guusoma akiri muto, yumva imibare neza, ubatabire, ubugenge n'ibindi, kandi ku buryo bumworoheye!" Yakomeje asaba abana gufata neza ibitabo babonye ndetse yibutsa n'ababyeyi ko bagomba gukundisha abana ishuri babarinda kurivamo.

Uyu muhango wabanjirijwe no gusura ibigo by'amashuri bya College de la Paix na G.S Congo Nil aho Minisitiri n'abashyitsi bari kumwe barebye uko imyigire muri rusange ihagaze ndetse banagezwaho ibyavuye mu irushanwa ryo gusoma ryakozwe mu myaka 3 y'amashuri abanza mu karere ka Rutsiro kimwe no mu tundi turere 5 twangirijwemo iki gikorwa cy'amarushanwa hagmije guteza imbere ubushobozi bwo gusoma ku bana (LEGRA).

Back