K'ubufatanye n'Akarere ka Rutsiro, FVA irashaka gukumira kun buryo bugaragara agakoko gatera SIDA mu baturage.

Uyu munsi taraki ya 19 Ukuboza 2019, kuri Hotel Dian Fossey Ishami rya Rutsiro hateraniye inama ya buri gihembwe ya FVA ku bufatanye n'akarere ka Rutsiro. Iyi nama igamije kugaragaza ibikorwa FVA ( Faith Victory Association) yagezeho mu guhashya no gukumira ubwandu bushya bw'agakoko gatera SIDA muri iki gihembwe.

Muri iyi nama, FVA yari ihagarariwe na Program Manager  Bwana Raphael Mushumba, ikaba yafunguwe na Felicien Habinshuti Umuyobozi w'Ishami ry'Ubutegetsi n'Imicungire y'abakozi.

Felicien akaba yasabye abitabiriye gutanga ibitekerezo bigamije kuzamura imibereho myiza  y'abanyarwanda izira umuze, ibitekerezo byatuma koko ubwandu bushya bw'agakoko gatera SIDA bukumirwa.

By'umwihariko, uyu mushinga ubu ukaba wita ku bakobwa n'abagore bakora uburaya.  ukaba amahugurwa ku ndwara zandurira mu mibonana mpuzabitsina, ukabakangurira gukora imishinga ibyara inyungu cyane ko hari ababikora bitewe n'ubukene, ukabatoza umuco wo kwibumbira mu matsinda no kwizigamira, ndetse ukanabaherekeza mu rugendo rwo kwita ku buzima bwabo bipimisha ku bushake agakoko gatera SIDA.

Kugeza magingo aya, FVA ikaba yishimira ko abagaragaye ko bafite ubwandu bw'agakoko gatera SIDA bafata imiti uko bikwiye kandi igashimira abayobozi b'ibigo nderabuzima n'ab'inzego z'ibanze kuri serivisi nziza bageza ku baba bagaragaye ko bafite indwara zinyuranye.

Mu ndwara bafasha abagenerwabikorwa kwipimisha harimo Igituntu, Epatite n'izandurira mu mibonano mpuzabitsina harimo na Sida.

Uyu mushinga ushyirwa mu bikorwa ku  nkunga ya Global Fund inyujijwe muri Ministeri y’Imari (MINECOFIN), bikaba biteganyijwe ko uzasoza imirimo mu mwaka utaha wa 2020.

Back