Kubufatanye na JICA, RAB igiye gutangiza umushinga mushya ugamije kunoza imirire mu karere

Uyu munsi tariki ya 10 Ukwakira 2019, Umuyobozi w'akarere ka Rutsiro Ayinkamiye Emérence yakiriye intumwa za ya JICA ziyobowe na Michio Goto ziri kumwe n'abakozi ba RAB (Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe guteza imbere ubuhinzi) mu rwego rwo kuganira ku mushinga mushya RAB, ku nkunga ya JICA, igiye gutangiza mu karere ka Rutsiro.

Uyu mushinga ugamije kurwanya imirire mibi binyuze mu kuvugurura ubuhinzi hongerwamo ibihingwa bikungahaye ku ntunga mubiri, biteganyijweko ugzatangira mu kwa mbere 2020 ukazamara imyaka 3. Ni ukuvuga ko uzageza mu mwaka wa 2023.

Uyu mushinga ukaba uteganya kuzatwara amafaranga miliyari 86 mu turere twose uzakoreramo uko ari 12 twagaragaje ikibazo cyo kugwingira cyane, akomoka ku masezerano yasinywe hagati y'ibihugu byombi yo ku wa 16 Kanama 2019 ukazashyirwa mu bikorwa na RAB, NECDP na RBC.

Nkuko byari byavuzweho, uyu mushinga ugamije kuvugurura imirire no kwihaza mu biribwa no kongera imbaraga mu bikorwa ku buryo bukomatanye bigamize kuzamura imirire.

Kugira ngo intego z'uyu mushinga zizagerweho, JICA na RAB bakaba barateganyije amahugurwa y'ibyiciro binyuranye bizafasha mu kuzamura imyumvire ku buhinzi muri utwo turere no kuzana ibihingwa bishya bikungahaye ku ntungamubiri zikenewe.

Mu gutoranya abazahugurwa hakazashingirwa ku ngingo zingenzi zikurikira:

  1. Imidudgudu cyangwa utugari tugaragaza umubare uri hejuru w'abantu bagwingiye,
  2. Amatsinda cyangwa amakoperative agaragaza ubuhsake buri hejuru mu guhangana n'ikibazo cy'imirire mibi,
  3. Kuba hari umurima shuri,
  4. No kuba umurima ugerwaho ku buryo bworoheje




Back