Kuri uyu wa Kabiri tariki 13/08/2019 hatangijwe icyumweru cyahariwe konsa

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Kanama 2019 Akarere ka Rutsiro katangije icyumweru cyahariwe konsa ku nsanganyamatsiko igira iti "Dushyigikire ababyeyi bashobore konsa!" 

Uyu muhango watngirijwe mu murenge wa Kivumu akagari ka Bunyunju umudugudu wa Kamabuye ,
utangizwa n'Umuyobozi w'Ishami ry'Ubuzima mu Karere ka Rutsiro Nzasabimana Pascal  kubufatanye  n'Umufatanyabikorwa Hingaweze.

Uyu muhango ukaba wari watumiwemo ababyeyi bafite abana bari munsi y'imyaka itanu,abajyanama b'ubuzima n'abagabo bagize itsinda rishinzwe gukangurira abandi bagabo kugira uruhare mu gukumira igwingira ry'abana bato.
Mu bikorwa binyuranye byaranze uyu muhango, harimo gutegura indyo yuzuye, kugaburira no gutekera abana igikoma cya sosoma byatanzwe na Hingaweze.
Kubijyanye n'ubutumwa bw'uyu munsi, Pascal yasobanuriye ababyeyi akamaro ko kwita k'umwana kuva agisamwa, kumwonsa kuva avutse ntakindi umuvangiye kugera ku mezi atandatu, kumwitaho igihe atangiye  imfashabere kuko usanga ariho abana bakunda gusubira inyuma, gutegura indyo yuzuye no kwitabira igikoni cy'umudugudu kuko biri muri bimwe bizadufasha guhangana n'igwingira ndetse n'indwara z'imirire mibi mu bana bato.

Abaraho baganirijwe kandi kukamaro ko kuboneza urubyaro, kubyarira Kwa Muganga,gukingiza umwana, isuku no ku zindi gahunda zubuzima.
Pascal yashoje ashimira buri wese mu bari aho uruhare rwe, anabifuriza kugira ubuzima bwiza buzira igwingira.


Back