Kwakira ibitekerezo by'abaturage bizavanwamo ibigenerwa ingengo y'imari 2020-2021 birakomeje

Kuva ku wa Kabiri tariki ya 12 Ughsyingo 2019, mu turere twose tw’igihugu hatangiye gukusanywa ibitekerezo by’abaturage bizashyirwa muri gahunda y’ibikorwa 2020/21 y'Uturere ndetse no kubagaragariza uko ibyo batanze umwaka ushize (2019/20) byinjijwe mu ngengo y'imari, ibitaragiyemo n'impamvu.

Ku rwego rw'Akarere ka Rutsiro iyi gahunda yatangirijwe mu murenge wa Kivumu agari ka Bunyoni, itangizwa n'Umuyobozi w'Akarere Ayinkamiye Emérence.

Umuyobozi w'akarere yibukije abaturage akamaro ko kugira uruhare mu bibakorerwa abasaba gutanga ibitekerezo ku mishinga y'iterambere bumva yashyirwa mu igenamigambi y'umwaka w'ingengo y'imari wa 2020/2021.

Nk'uko biteganyijwe, abaturage bazatanga ibitekerezo binyuze mu nama z’Umudugudu, Inteko z’abaturage, umuganda, inyandiko zigezwa ku buyobozi bw’Akagari cyangwa Umurenge, ku mbuga nkoranyambaga z’Akarere, bashobora kandi no guhamagara kuri nomero itishyurwa y’Akarere 4367.

Iyi gahunda yo gusanya ibitekerezo by’abaturage izasozwa mu mpera z’Ugushyingo 2019; ibitekerezo byose bikusanyirizwe ku Mudugudu, bigezwe ku Kagari, nako kabishyikirize Umurenge maze bihabwe Akarere, hanyuma kabisesengure iby’ingenzi byinjizwe muri gahunda y’ibikorwa y’umwakawa 2020/21 y’Akarere hagendewe ku mikoro gafite no kubishobora gukorwa n’abaturage mu bushobozi bwabo.

Back