KWIBUKA 31: Guverineri Bwana Ntibitura yasabye Abanyarwanda gusubiza amaso inyuma!
Kuri uyu wa 3 Gicurasi 2025 mu Murenge wa Boneza, Akagari ka Remera habereye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 31. Umushyitsi Mukuru muri iki gikorwa yari Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Bwana Ntibitura Jean Bosco.
Iki gikorwa kandi kitabiriwe na Nyakubahwa Senateri Madamu Mureshyankwano Marie Rose, Umuyobozi w'Akarere Wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Bwana Uwizeyimana Emmanuel, Umuyobozi w'Akarere Wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Madamu Umuganwa Marie Chantal, abahagarariye inzego z’umutekano ku rwego rw’Intara no mu Karere, abaturage b’Umurenge wa Boneza n’inshuti zitandukanye.
Abitabiriye bahawe ikaze n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Bwana Uwizeyimana Emmanuel. Mu ijambo rye, Bwana Uwizeyimana yashimiye abitabiriye igkorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi 1994. Yibukije abitabiriye ko kwibuka ari uguha agaciro abishwe bazira uko bavutse. Yagize ati” kwibuka si amagambo gusa kwibuka n’igikorwa cy’ubutwari, igikorwa cy’ubumuntu. Ni uguhagarara ku mateka yacu duharanira ko jenoside itazongera kubaho ukundi mu Rwanda.”
Mu kiganiro cyagarutse ku amateka yaranze u Rwanda, Nyakubahwa Nyiramirimo yagarutse ku bumwe bwarangaga abanyarwanda mbere y'ubukoroni, uburyo bwangijwe n’ abakoroni, itegurwa n'ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorwe Abatutsi 1994. Yagarutse kandi ku ngamba Leta yafashe zigamije gukumira ko Jenoside yazongera kubaho ukundi. Yagize ati: “Abanyarwanda twiyemeje kuba umwe tubifashijwemo na Leta y’ubumwe. Abantu turigishwa gukundana; kubaho nk’abavandimwe.”
Muhawenimana Adeline, watanze ubuhamya kuri Jenoside yakorewe Abatutsi 1944, yagarutse ku rugendo rw’ububabare Abatutsi banyuzemo, guhera kera batotezwa, bicwa kugeza muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Yashimiye abagize umutima wa gitwari bagafasha abahigwaga bazineza ko bashobora kubigiriramo ingaruka.
Perezida wa Ibuka ku rwego rw'Akarere ka Rutsiro yagarutse ku mateka yaranze umurenge wa Boneza agaragaza ko jenoside yateguwe ndetse n’uko yakozwe. Yasabye abanyarwanda kwigira ku mateka bagaharanira kurwanya no kwirinda ingengabitekerezo ya jonoside. Yagize ati: “dushingiye ku mateka yaranze Igihugu cyacu, turwanye ingengabitekerezo ya Jenoside dutange amakuru y’ahakiri imibiri ishyingurwe mu cyubahiro. Dushyigikire ubumwe bw’Abanyarwanda tuba hafi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri.”
Bwana Ntibitura Jean Bosco yihanganishije Abanyarwanda bose n’ababuze muri Jenoside mu 1994. Yihanganishije abasigiwe ibikomere na jenoside yaba ibigaragara n’ibitagaragara. Yashimikye ingabo za RPA (Rwanda Patriotic Army) zahagaritse Jenoside muri iki gihugu ndetse bamwe bakahasiga ubuzima. Bwana Ntibitura yasabye Abanyarwanda mu kugira uruhare mu kubaka ubumwe n’ubudaheranwa bwacu.Yagize ati: “ …dukwiye gusubiza amaso inyuma, tukagira ibyo twigira ku byabaye tukagaya kandi tukamagana ibibi Abanyarwanda bakorewe n’Abanyarwanda bene wabo, bagafdatanya n’abanyamahanga gutototeza no kurimbura Abatutsi bari abavandimwe.” Yakomeje ashima bahagaritse Jenoside: “ dukwiye kandi gushima Abanyarwanda bahagaritse Jenoside kandi bakiyemeza kubabarira abahemutse kugira ngo Igihugu cyongere kubakwa.”
Igikorwa cyo kwibuka mu Murenge wa Boneza cyashojwe n'umuhango wo gushyira indabo ku mva y'urwibutso rwa Boneza/Kinunu ruruhukiyemo imibiri 4873. 
