Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Rutsiro
Mu rwego rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akarere ka Rutsiro kifatanyije n'abanyarwanda bose muri iki gikorwa, umuhango ubera mu murenge wa Murunda.
Umushyitsi mukuru muri iki gikorwa yari Umuyobozi w'Akarere Ayinkamiye Emérence ari kumwe na Perezida w'Inama Njyanama y'akarere ka Rutsiro Matabaro Bernard, inzego z'umutekano zikorera mu karere, umuhango ukaba wari witabiriwe n'imbaga y'abatuye umurenge wa Murunda.
Abitabiriye uyu muhango, baganirijwe ku itegurwa n'ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda cyatanzwe na Karangwa Pierre.
Nyuma y'iki kiganiro, abitabiriye bagejejweho ubuhamya bwa François Savier Nsengimana warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bwagaragaje neza inzira y'umusaraba abarokotse Jenoside banyuze mu gihe cya Jenoside aho byahereye mu kugaca abanyarwanda mo ibice yemwe no mu mashuri byatumye abitwaga abatutsi bata ishuri birangira bishwe urwo agashinyaguro, aba ari naho ahera asaba ko abishwe bose bakwiye gushyingurwa mu cyubahiro nibura bagasubizwa agaciro ka muntu.
Yagize ati: "Kubazura byo ntabwo bishoboka kuko ni imana ibizi! Ariko abantu bakwiye gusubizwa agaciro bashyingurwa mu cyubahiro!"
Perezida wa Ibuka mu karere ka Rutsiro we yagaragaje ko kwibajyirwa Jenoside yakorewe Abatutsi byaba ari ubugwari bukabije agira ati: "Nubwo imyaka ishize ari 25, ariko kuri twe bisa nkaho ari mukanya gahise! Ariko na none abarokotse Jenoside ntidukwiye guheranwa n'agahinda, dukomeza kwiyubaka cyane ko dufite Leta itwitayeho!" Perezida na we yagaragaje ko kuba hakiri imibiri itaragaragazwa bikibangamiye gahunda y'ubumwe n'ubwiyunge yongera gusaba aba bahazi ko bahagaragaza, anagaragaza ikibazo cy'amacumbi atajyanye n'igihe yubakiwe abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ayinkamiye Emérence yavuze ko ibi bibazo na bo nk'ubuyobozi babibona bityo bakaba barajwe ishinga no kubikemura kimwe ku kindi uko ubushobozi bubonetse.
Yakomeje asaba abantu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera mu gihugu hose by'umwihariko abanyarutsiro. Aboneraho yibutsa abanyarutsiro ko bakwiye kwirinda ibihuba by'abanzi b'igihugu bashaka kwerekana ko nta mutekano uri mu Rwanda bagamije kubiba amacakubiri mu banyarwanda.
Ayinkamiye yasabye abanyarutsiro kugira umuco wo gufasha bagenzi bacu barokotse Jenoside tugaharanira ko imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro yagaragara.
Umuhango washojwe n'Ijambo ry'Umukuru w'Igihugu Paul Kagame, aho abaturage barikurikiye kuri Radiyo Rwanda wibukije abanyarwanda: " Imana yagarutse i Muhira kandi izahaguma!" anashimira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ku bwo kugira urahare rukomeye mu kubaka u Rwanda batanga imbabazi.