Madamu Kayitesi: “Kwibuka bifasha abanyarwanda gukomeza kubaka ubumwe no kuzirikana ko amateka mabi yabaye mu Rwanda atazongera kubaho ukundi.”

Uyu munsi tariki ya 15 Kamena 2024,  mu murenge wa Mukura habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hazirikanwa imiryango yazimye. Umushyitsi mukuru yari Madamu Kayitesi Dative, Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro. Igikorwa cyabimburiwe no gushyira indabo ku rwibutso rwa Nyamagumba mu murenge wa Gihango.

Abitabiriye iki gikorwa, baganirijwe ku mateka ya Jenoside mu Rwanda by'umwihariko mu karere ka Rutsiro na Muzehe Abimana Mathias wabibukije ko kubaka Igihugu bishingira ku cyizere. Ati:"Icyizere rero turagifite mu gihugu cyacu ahubwo tukigandukire. “Twibuke Twiyubaka” ariko twubake imitima yacu cyane. Twime amatwi abakunda byacitse twitandukanye n'ikibi."

Nyuma yo kumva ubuhamya bw'uwarokotse Jenoside no kuzirikana by'umwihariko imiryango yazimye, Perezida wa Ibuka mu Karere, Bwana Niyonsenga Phillippe yagaragaje ko Jenoside yateguwe ananenga abayipfobya n'abashaka kuyihakana nkana. Ati: "Kuba hari imiryango yazimye muri Jenoside, ni ikimenyetso simusiga cy'uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe kandi uwayiteguye yari agambiriye kumaraho ubwoko bw'Abatutsi. Yashishikarije abayikoze gutera intambwe bagasaba imbabazi kandi bakagira uruhare mu kugaragaza ahajugunywe imibiri ikaba itarashyingurwa mu cyubahiro.”

Bwana Niyonsenga yakomeje ashishikariza abakoze Jenoside batarasaba imbabazi kuzisaba anasaba abayirokotse kuzitanga kandi bidashingiye ku miterere y’umuntu. Ati: gusaba imbabazi ntabwo bisaba ko tuzisaba nk'abahutu cyangwa ngo tuzitange nk'abatutsi. Ahubwo dukwiye kuzisaba no kuzitanga nk'abanyarwanda. Nujya gusaba imbabazi nk'umuhutu ukazitanga nk'umututsi, muzaba mwubakiye ku mucanga.”

“Muzasengere Igihugu musengere n'abaturanyi. Musengere Igihugu kugira amahoro na mwe mubashe kuyagira. Musengere umuturanyi ngo mubane neza kuko na we nimubana neza uzaba amahoro. Nibigenda bityo, tuzabaho neza kandi mu mahoro kuko ntawuzifuza kugirira undi nabi.”

Bwana Niyonsenga yakomeje abarokotse Jenoside abibutsa ko abanyarwanda bafite leta ibakunda. Yashimiye abandi bose bagize icyo bakora haba mbere, mu gihe na nyuma ya Jenoside kugira ngo uwabarirwaga mu bwoko bw'Abatutsi abashe kurokoka.

Madamu Kayitesi yashimiye leta yemeye ko abanyarwanda bagira umwanya wo kwibuka. Bifasha abanyarwanda gukomeza kubaka ubumwe no kuzirikana ko amateka mabi yabaye mu Rwanda kubera imiyoborere mibi atazongera kubaho ukundi.

Yasabye abakuze gusobanurira abana amateka yaranze Igihugu cyacu batayagoretse. Ati: “ Imiyoborere myiza ni umwanya wo komorana ibikomere. Umwanya wo gusangira no gushyingirana ariko dufite umutima ukeye. Uyu ni umwanya mwiza wo kudashyigikira ikibi, umwanya wo kwishimira ibyiza tumaze kugeraho no kubishyigikira.”

Madamu Kayitesi yakomeje avuga ko n'ubwo abagiye bazisize icyuho mu Iterambere ry'igihugu by'umwihariko iry’Akarere, Leta y'ubumwe imaze kugeza ku banyarwanda ku iterambere rigaragara harimo ibikorwa remezo by'imihanda, amashanyarazi, amazi n'ibindi.

Mu karere ka Rutsiro, habarurwa imiryango yabashije kumenyekana 930 yazimye mu gihe cya Jenoside; umurenge wa Mukura wonyine ukiharira imiryango 340.

Back