Miliyoni zisaga 20 zahise zishyurwa ubwo hatangizwa umwaka wa Mituweli 2025-2026.
Rutsiro: ku rwego rw'Akarere, hatangijwe igikorwa cyo gutanga umusanzu w'ubwisungane mu kwivuza (community-based health insurance (CBHI)). Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza Madamu Umuganwa Marie Chantal yayoboye iki gikorwa mu murenge wa Musasa aho yifatanyije n'abaturage n'abayobozi batandukanye kuva ku Isibo. Umuyobozi yashimiye abaturage b'umurenge wa Musasa ku kwitabira kwishyura ubwisungane aho uyu murenge wageze ku gipimo cya 94,8% mu mwaka uri gusozwa wa 2024-2025. Madamu Umuganwa yabasabye kudatezuka ku ntego bakagera ku 100%.
Uyu munsi, abaturage b'Umurenge wa Musasa bageze ku kigero cya 13,21% mu gihe umwaka usigaje ukwezi 1 n'iminsi 19 gusa. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge Bwana Bisengimana Janvier yijeje ko mu bufatanye n'abaturage umurenge wa Musasa uzesa umuhigo wa Mituweli ku kigero gishimishije cyane ko bifuza kugera ku kigero cy'100%.
Miliyoni 20 zikaba zahise zitangwa nk'umusanzu w'abaturage batandukanye. Umurenge wa Musasa ubasha kugera ku gipimo gishimishije wifashije uburyo butandukanye harimo gahunda y'umwihariko ya Musasa yiswe "tubikemurire mu isibo dusohoke dukeye!", ibimina bya Mituweli.
Ubu Abaturage b'Akarere bageze ku gipimo cya 13.66%. Aha ni ho Madamu Umuganwa yahereye asaba abaturage bataratanga umusanzu wabo kugira vuba, byaba ngombwa bakawutanga mu byiciro kuko na byo bishoboka. Yabagiriye inama yo kwitabira ibimina.
