Miliyoni zisaga 78 zigiye gukoreshwa mu kongerera ubushobozi Ikigo cy'Imyuga cya Bumba

Uyu munsi ku kigo cy'imyuga cya Bumba giherere mu murenge wa Mushubati, Umuyobozi w'ishami ry'Uburezi mu karere ka Rutsiro Reberaho Raphael yakiriye Alexis Karekezi, Umukozi wa Swiss Contact ushinzwe guhuza ibikorwa by'imyubakire n'ibikoresho mu rwego rwo kurebera hamwe ibikorwa biteganyijwe gukorwa mu rwego rwo kongerera ubushobozi iki kigo.

Ubusanzwe iki kigo ni icy'abikorera ku bufanye na Leta kikaba giterwa inkunga na SwissContact. Kuri ubu iki kigo kikaba kigiye kubakirwa inzu yo kuriramo (Refectoire) n'iyo kuraramo (dortoire) izakorwaho imirimo isigaye kugira ngo ibe inzu ibereye kuryamamo.

Iyi mirimo yose ikaba iteganyijwe kuba yarangiye tariki ya 31 Kamena 2019 itwaye ingengo y'imari isaga miliyoni 78 ikazakorwa na kompanyi Great lakes Construction Ltd yari ihagarariwe na Donat Gatsimbanyi. Imirimol ikaba irahita itangira.

Umuyobozi w'ikigo akaba ashimira cyane imirimo Swisscontact yakomeje gufashamo ikigo agira ati: "ibyiza tubona uyu munsi biradutera ishema n'imbaraga zo gukora ibindi bishya kuburyo n' abanyeshuri bagiye kwiyongera.

Raphael akaba yashimiye Swisscontact na we mu izana ry'ubuyobozi bw'akarere abasezeranya ko ibi bikorwa bizabyazwa umusaruro bikwiye gutanga bikaba umusemburo w'iterambere ry'akarere by'umwihariko n'igihugu muri rusange.

Ubusanzwe ikigo cya BUmba kikaba cyigisha imyuga itandukanye harimo ubwubatsi, amashanyarazi, gukora installation y'amazi (plumbing), gusudira n'ubudozi.

Back