Min. Gatabazi yashoreje uruzinduko rwe kuri Rushel Kivu Lodge.

Uyu munsi tariki ya 21 Mutarama 2022, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Nyakubahawa Gatabazi  Jean Marie Vianney yakomeje uruzinduko rwe rw’akazi mu karere ka Rutsiro. Uyu munsi, uru ruzinduko rwakomeje ari kumwe na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Nyakubahwa HABITEGEKO Francois.

Muri iki gitondo, uruzinduko rwabimburiwe n’inama yagiranye n’abakozi bakorera ku rwego rw’Akarere n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge. Iyi nama ikaba yari igamije kunoza akazi abakozi bubahiriza inshingano uko bikwiye kandi mu bwumvikane n’ubwubahane.

Muri iyi nama, Nyakubahwa Gatabazi yagarutse ku nshingano abakozi bose bakwiye guhora bazirikana zikurikira:

1.            Kwita ku mutekano w’abaturage, bagakemura ibibazo byabo ntakubacuragiza,

2.            Serivisi abakozi bagomba guha abaturage aho yasabye ko abakozi bakwiye kuba baha abaturage serivisi ku gihe kandi uko bikwiye. Yagaragaje ko ari ingenzi gukemura ibibazo by’abaturage mu buryo bubegereye bwihuse kandi bigakemurwa nta mananiza.

3.            Gutanga raporo y’ibikorwa kandi mu gihe cyagenwe

4.            No kugaragaza icyakozwe ku myanzuro iba yafashwe cyangwa ibitekerezo byatanzwe (Feedback)

Nyuma yo kungurana ibitekerezo ku nshingano, Nyakubahwa Gatabazi yibukije abitabiriye  inama indangagaciro zikwiye kuranga umukozi wa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu zikurikira:

1.            Ikinyabupfura (Discipline)

2.            Ubumuntu (Humanity)

3.            Ikizere  (Trust)

4.            N’ubufatanye buzira amakemwa

Asoza inama, Nyakubahwa Gatabazi yasabye abakozi gufatanya n’ubuyobozi bushya bagakorera hamwe mu guteza imbere abaturage. Yasabye abayobozi kwegera abaturage, kubatega amatwi no kubahugura. Ati: “kwegera abaturage bisaba kwicisha bugufi no gusanga abaturage mu byo barimo bakora.”

Minisitiri Gatabazi yakomeje asaba abakozi n’abayobozi kurangwa n’ubumwe mu byo bakora byose. Yasabye ko buri mukozi wese yakabaye azirikana amagambo akurikira: “Ubumwe bwacu ni zo mbaraga zacu. Tugomba gukorana nk’abavandimwe.”

Nyuma y’inama, ku gicamunsi, Minisitiri Gatabazi n’abandi bari kumwe bakomereje urugendo rwabo mu murenge wa Boneza aho basuye ibikorwa bitandukanye birimo:

1.            Ibitaro byiswe Kivu Hills Medical Center biri kubakwa mu kagari ka Bushaka n’umushoramari uzwi ku izina rya Gasangwa. Minisitiri akaba yashimye uko imirimo iri kugenda n’ubushake bwa Gasangwa bwo kuteza imbere aho avuka. Ibi bitaro bikaba byitezwe ko bizaba bifite ibikoresho bihagije mu gutanga serivisi nziza ku babigana.

2.            Icyicaro cya Boneza Coffee, Umushinga wa Prof. Kubwimana Chrisologue, aho Minisitiri Gatabazi n’abashyitsi bari kumwe basobanuriwe uburyo kawa yitabwaho igatunganywa kuva ikiri urugemwe kugeza igeze mu gikombe igihe cyo kunyobwa. Minisitiri akaba yasuye imirima y’ikawa n’inzira yose ikawa inyuramo mu gihe itunganywa.

3.            Hasuwe kandi Rushel Kivu Lodge, y’umushoramari Hon. Nyiramirimo Odette, aho Minisitiri Gatabazi n’abo bari kumwe basuye ibice biyigize harimo amacumbi, aho bafatira ifunguro n’ubusitani bwaho bubereye amaso.

Muri rusange, Minisitiri Gatabazi yashimye iterambere Akarere kagenda kageraho rigizwemo uruhare n’abahavuka. Minisitiri Gatabazi yashishikarije n’abandi bose kugira umutima wo kuzirikana aho bavuka mu gihe bafite ubushobozi akaba ariho bagira nyambere mu gushora imari.

Minisitiri Gatabazi yijeje Abanyarutsiro ko azagaruka kubasura bagafatanya kwishimira ibyiza Akarere kagenda kageraho umunsi ku munsi anabasaba kuzirikana kwirindira umutekano hato hatazagira uwashaka gukoma mu nkokora iterambere ry’Akarere.

Back