Minisitiri Gatabazi yatangiye uruzinduko rw'akazi mu karere ka Rutsiro
Uyu munsi tariki ya 20 Mutarama 2022 Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Nyakubahwa Gatabazi Jean Marie Vianney yatangiye uruzinduko rw’akazi ruzamara iminsi 2 mu karere ka Rutsiro.
Umushyitsi yakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere Madamu Murekatete Triphose ari kumwe n’abagize Komite Nyobozi y’Akarere ka Rutsiro n’abayobozi b’inzego z’umutekano zikorera mu karere.
Uruzinduko rwa Minisitiri rugamije gusura ibikorwa bitandukanye biri mu karere ka Rutasiro ndetse akazagirana inama n’abakozi bakorera ku rwego rw’akarere n’abnyamabanga mshingwabikorwa b’imirenge.
Ku munsi wa 1 tariki 20/1/2022 hasuwe ibikorwa bikurikira:
1. Ibiro bya Pariki ya Gishwati-Mukura biherereye mu murenge wa Kigeyo akagari ka Nyagahinika. Bamaze gusobanurirwa imikorere ya Pariki n’akamaro ifitiye abayituriye, Minisitiri yasabye abaturage kugira uruhare mu kuyibungabunga birinda kuyangiza.

2. Uruganda rw’ubuki ruherereye mu murenge wa Kigeyo akagari ka Rukaragata aho ubuyobozi bw’uruganda bwasobanuye imikorere yarwo ariko rugaragaza imbogamizi y’umusaruro ukiri muke bigatuma rudakora ku kigero gishimishije. Minisitiri yashimye uburyo ubuki butanganywamo mu buryo bwujuje ubuziranange. Umuyobozi w’Uriganda akaba yagaragaje n’indi mishanga uruganda rufite mu gihe kiri imbere harimo no gukora divayi ikomoka ku buki.

3. Urwunge rw’amashuri rwa Kinihira ruherereye mu murenge wa Kigeyo akagari ka Rukaragata aho Minisitiri n’abashyitsi bari kumwe bashishikarije abanyeshuri bose gufatira ifunguro ku ishuri kuko bituma ireme ry’uburezi ryiyongera umwana yiga nta nzara. Minisitiri yashimye ko iyi gahunda yubahirizwa kuri iki kigo asaba ko hakorwa ibishoboka byose ikitabirwa n’abanyeshuri 100%. Minisitiri yaboneyeho umwanya yifatanya n’abanyeshuri basangira ifunguro rya saa sita byutumye abanyeshuri bishimira gusangira n’umushyitsi mukuru.

4. Site yo gukingiriraho COVID-19 mu kagari ka Gakeri Umurenge wa Ruhango aho Minisitiri n’abashyitsi bari kumwe bakurikiranye uko igikorwa cy’ikingira kiri kugenda. Nyuma yo gusura ibikorwa, Minisitiri yaganiye n’abaturage abashishikariza gukomeza kwitabira gahunda yo kwikingiza. Yabashimiye ubwitabire bamaze kugeraho abibutsa ko ntawukwiye gutinya urukingo ahubwo akwiye kuba atinya kurwara, kuremba cyangwa gutakaza ubuzima.

5. Umuhanda mushya wa kaburimbo ujya ku bitaro bya Murunda wagabanyije ibibazo byo kubura uko abarwayi bagera ku bitaro mu gihe cy’imvura cyangwa kuhagera bigoranye kubera ububi wari usanganywe. Minisitiri yashimye iki gikorwa asaba ubuyobozi n’abaturage kukibungabunga kikaramba.

6. Hasuwe kandi ibitaro bya Murunda aho Minisitiri yarebye uko abarwayi bakirwa anahabwa ishusho y’imikorere y’ibitaro muri rusange. Minisitiri yasabye ko hakomeza kwimakazwa umuco wo gutanga serivisi inoze kubagana ibitaro bya Murunda.

7. Uyu munsi wasorejwe ku ruganda rw’icyayi rwa Rutsiro aho Nyakubahwa Minisitiri ndetse na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba waje gukomezanya n’abashyitsi igikorwa cyo gusura, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro n’inzego z’umutekano basobanuriwe imkorere yarwo, banasura inzira zinyuranye umusaruro w’icyayi unyuzwamo mu gihe utunganywa. Bashimye imikorere yarwo n’iterambere ruzanira abaturage aho rutanga akazi ku basaga 2000 banizeza ubufatanye mu gukemura imbogamizi zigihari kugira ngo uruganda rubashe gutunya umusaruro ukenewe. By’umwihariko, Minisitiri yasabyeko abaturage bakomeza gusobanurirwa akamaro ko guhinga icyayi bakagihinga ku bwinshi kubera ko ari inzira y’ubukire irambye. Ati: “inyungu iva mu cyayi, nta kindi gihingwa cyapfa kuyiguha!”

Uruzinduko rwa Minisitiri ruzakomeza ejo hasurwa ibindi bikorwa bitandukanye bizabanzirizwa n’inama n’abakozi bakorera ku rwego rw’Akarere.