Minisitiri Kamayirese ari kumwe na Guverineri Munyantwali bibukije abayobozi b'ibanze ko ari inkingi ya mwamba!
Ejo ku wa kabiri tariki ya 09 Mata 2019 mu karere ka Rutsiro hateranye inama mpuzabikorwa y'akarere ka Rutsiro ihuza abayobozi bakabaka 700 mu nzego zinyuranye z'akarere.
Iyi nama yayobowe na Minisitiri wa MINEMA Germaine Kamayirese akaba n'imboni ya Guverinoma mu karere ka Rutsiro ari kumwe na Guverineri w'intara y'Iburengerazuba Munyatwali Alphonse.
Mu bitabiriye harimo:
Ingingo zaganiriweho muri iyi nama harimo:
Mu gutangiza inama Minisitiri Kamayirese yashimiye ubuyobozi bw'akarere ka Rutsiro ku bwitabire bwagaragaye asaba abitabiriye gutanga ishusho nyayo y'uko ibintu bihagaze kugira ngo ibimeze neza bikomezwe n'ibidahagaze neza bishakirwe umuti hamwe.
Guverineri yashimangiye uyu murongo agira ati: "mukwiye kugaragaza ishusho nyayo yaho mushinzwe kuyobora. Ni bwo buryo bwiza bwo gukemura ibibazo aho kubihishira! Ntibikwiye ko umuyobozi yatanga amakuru atari yo muri raporo, ubikoze agomba kubibazwa!"
Guverineri Munyantwali yakomeje avuga ko abayobozi b'inzego z'ibanze ari bo shingiro rya byose. Yagize ati: "abayobozi b'inzego z'ibanze ni mwe turambirijeho! Icyibanze ni cyo cya mbere, Icyibanze iyo kibuze n'ibindi birapfa! Muri inzego zikomeye, mukwiye kwigirira icyizere; ufite intege nke yigire ku bandi."
Abitabiriye inama bamaze kugezwaho uko imihigo ihagaze, Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro Ayinkamiye Emérence yagaragaje ko akarere gahagaze neza mu mihigo kandi ko kazesa imihigo nta shiti. Akarere kakaba gafite imihigo 68 mu ngengo y'imari ya 2018-2019.
Ku bijyanye n'ibibazo bikibangamiye imibereho myiza ya muntu, abayobozi bose basabwe gushyiramo imbaraga bigashira burundu. Basabwe gufata ingamba nyazo zituma umuntu atakongera kubana n'umwanda, bakimaza isuku yo soko y'ubuzima.
Kubijyanye n'uko umutekano uhagaze, abitabiriye inama bagaragarijwe ibyaha byakozwe mu karere ka Rutsiro muri aya mezi 3 ashize basabwa kugira uruhare rufatika mu kubikumira.
Mu byaha byagaragajwe, nk'uko byagarutsweho na Mjr Gen Eric Murokore, Umuyobozi w'inkeragutabara (RF) mu ntara y'Iburengerazuba, ibyinshi bikorwa mu ijoro harimo ubujura, gukubita no gukomeretsa n'ibindi. Iyi mpamvu ni yo yatumye abakuru b'imidugudu by'umwihariko n'abitabiriye inama muri rusange bibutswa ko gukora amarondo no gutangira amakuru ku gihe ari cyo nyamukuru mu gukumira ibi byaha.
Mjr Gen Eric yakomeje agira ati: "Umutekano ni wo pfundo rya byose. Ntacyagerwaho udahari. Ni wo wa mbere ibindi byose bigashamikiraho!
Mbere yo kuva ku ngingo y'umutekano, Minisitiri Germaine yagarutse ku kibazo cy'inda ziterwa abana batarageza ku myaka y'ubukure. Yavuzeko bidakwiye guhora bahana abantu gusa kandi abana bamaze guhohoterwa ko ahubwo buri wese agomba kugira umukoro wo kureba icyakorwa abana bakarindwa ababasambanya.
Minisitiri kandi akaba yashimiye gahunda nziza y'intara y'Iburengerazuba ya Tumurere Neza nk'agashya k'iyi ntara mu kurandura ikibazo cy'iigwira n'imirire mibi.
Inama ikaba yarashojwe Minisitiri asaba buri wese kumenya gutoranya ikimufitiye akamaro. Ati:"ni yo mpamvu dufata umwanya nk'uyu ngo tuganire, twungurane ibitekerezo ku Rwanda twifuza aho guhugira mu biturangaza bituma tudatera imbere.