Minisitiri Musabyimana yasabye abayobozi b'Akarere gushyira Umuturage ku isonga.

INTEKO RUSANGE MU KARERE KA RUTSIRO

Uyu munsi tariki ya 1 Nyakanga 2023, mu karere ka Rutsiro hateraniye inama mpuzabikorwa kuri hotel Ibigabiro ishami rya Rutsiro. 

Iyi nama yitabiriwe na Minisitiri w'Ubutegetsi bwIgihugu Bwana Musabyimana Jean Claude, Umunyamabanga wa Leta muri Minaloc Madamu Ingabire Assoumpta, Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba Bwana Habitegeko François, Umuyobozi w'Akarere w'agateganyo Bwana Mulindwa Prosper n'abayobozi b'Akarere kuva ku rwego rw'Umudugudu mu nzego zose.

Muri iyi nama, abitabiriye bagaragarijwe Umuyobozi w'Akarere w'agateganyo nyuma y'uko inama Njyanama y'Akarere isheshwe. Madamu Ingabire wafunguye iyi nama ahawe ikaze na Guverineri Bwana Habitegeko, yasabye abayobozi gukomeza inshingano nk'uko bisanzwe no gutanga serivisi nziza. Yabasabye kandi guhindura isura Akarere kari gafite ikaba nziza.

Agaragaza ishusho y'Akarere, Bwana Mulindwa yagize ati: "icyo nje gukora ni uguhuza imbaraga zisanzwe zihari z'abakozi. Dufatanyije, ikizatunanira ni ikidashoboka." Yanagaragaje imbogamizi ku Iterambere Akarere gafite harimo imihanda ikimeze nabi mu tugari dutandukanye.

Minisitiri Bwana Musabyimana yasabye abakozi guhindura imikorere: "Dukwiye guhindura imikorere twese tugaharanira kuzamura Akarere ka Rutsiro. Turifuzako Rutsiro iza mu turere twa mbere mu Gihugu, igaharanira kubyaza umusaruro amahirwe ifite."

"Dufate umwanya wo kunenga ibyakozwe nabi ariko tuniyemeza guhinduka. Nk'abayobozi, twiyemeze guhindura uburyo twumva ibintu. Twese tube abaharanirako Akarere kacu katagira inenge tube ku isonga mu mikorere n'imikoranire. Dukeneye Rutsiro ihagaze neza."

Yagarutse ku bibazo byabaye mu karere cyane cyane ku bijyanye no gucukura imicanga aho ibyangombwa byo gucukura byatangwaga mu kajagari. 

Yagarutse kandi ku nshingano z'umuyobozi aho yabasabye gushyira Umuturage ku isonga. Ati: "Umuturage w'u Rwanda agomba kubungabungwa mu buryo ubwo ari bwo bwose. Agomba gukemurirwa ibibazo kandi agahabwa serivisi nziza. Icyo tutamukoreye kirutwa n'icyo tutakoze. Umuturage ni we cyita rusange."

Minisitiri yakomeje asaba abayobozi kumva neza uruhare rwabo mu gukemura ibibazo bitandukanye harimo kwicungira Umutekano no gukemura ibindi bidasaba amafaranga. Ati:" ntabwo Leta izasaba inguzanyo yo kubakira abaturage ubwiherero kandi abaturage bahari."

Yakomeje asaba abayobozi kwita ku bibazo by'abaturage bitiriwe bisiragira mu Muyobozi butandukanye. Agira ati: "mukorere hamwe muyobore imirenge yanyu n'utugari mukemure ibibazo by'abaturage. Nta kibazo cy'umuturage kitagomba gukemuka kandi kigakemurirwa ku gihe. Mwe kuba nk'aho ibibazo by'abaturage byabananiye kandi muhari. Mufashe abaturage banyu.

Back