Minisitiri w’Ibikorwa remezo yatashye ibikorwa byakozwe mu kwezi kwahariwe ibikorwa by’ingabo na polisi by’Igihugu.
Uyu munsi tariki ya 19 Kamena 2024, mu karere ka Rutsiro hatashywe ibikorwa byagezweho ku bufatanye na Polisi n'ingabo z'Igihugu muri gahunda y'ukwezi kwahiriwe ibikorwa bya Polisi n'ingabo.
Umushyitsi mukuru yari Minisitiri w'ibikorwaremezo Dr. Jimmy Gasore ari kumwe na Guverneri w'Intara y’Iburengerzuba Bwana Dushimimana Lamberet, Umuyobozi w'Akarere Madamu Kayitesi Dative, Brig. Gen. Rugambwa uhagarariye ingabo na CP Emmanuel Hatari, Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba.
Umuyubozi w’Akarere Madamu Kayitesi yuvuzeko akarere gatewe ishema kandi kanishimira n’ibikorwa byiza biranga ingabo na polisi by’I gihugu. Yashimiye leta izirikana abaturage igahora ishaka icyabateza imbere.
Yagize ati: “mu karere kacu turashima ibikorwa byiza twafatanyijemo n’ingabo na polisi. Mu karere twubakiwe amarerero 2: mu murenge wa Boneza ku kirwa cya Bugarura no mu murenge wa Rusebeya. Twubakiwe ibiraro 2: kimwe gihuza umurenge wa Gihango na Murunda, n’icya Biruyi gihuza umurenge wa Mushonyi na Kigeyo. Baduhaye imodoka 1, ubwato 2 bwahawe abakoresha amazi y'icyiyaga cya Kivu ndetse n’ingabo zavuye abaturage.”
Madamu kayitesi yasabye abaturage guhorana umuco w’isuku n’isukura, Akarere ka Rutsiro kagahora ku isonga.
Madamu Kayitesi yanagaragarije Minisitiri imbogamizi akarere kagifite mu iterambere harimo imihanda myinshi itameze neza ihuza imirenge n’iri mu nzuri za Gishwati ituma umukamo utagera ku isoko mu buryo bworoheje.
Guverineri Hon. Dushimimana Lamberet yagarutse ku gihe ibi bikorwa bimaze aho byatangijwe mu kwezi kwa Gatatu 2024 kandi bitangirizwa mu karere ka Rutsiro. Yavuzeko biba bigtamije guhindura imibereho n'Iterambere by'abaturage harimo kurwanya imirire mibi, kwimakaza isuku n'umutekano.
Hon. Dushimimana yashimiye ingabo na polisi ku gukomeza umurongo FPR yatangije wo kubohra U Rwanda aho ubu babohora abanyarwanda ku bibazo bitandukanye.
Yashimiye Polisi y’Igihugu kuba yarateguwe amarushanwa hakanatangwa ibihembo. Yagaragajeko umuco w'amarushanwa ufite uruhare runini mu kuzamura imyumvire y'abaturage ari ho yasabye Akarere gutegura amarushanwa nk'aya mu tugari hagamije guhindura imyumvire y’abaturage.
Yasabye abaturage kugira umuco wo gukomeza gukunda igihugu. Kugira uruhare mu kubungabunga ubumwe bw'abanyarwanda, gufatanya n'inzego z'umutekano kwirindira umutekano no gusigasira ibyagezweho.
Guverineri kandi yashishikarije abaturage gukomeza kunoza imyiteguro y'amatora ateganyijwe kuri 15 Nyakanga 2024 aho yabasabye kuzuza ibisabwa harimo kugira indangamuntu no kumenya ko bari kuri lisiti y'itora. Yasabye abaturage kuzitabira ibikorwa byo kwiyamamaza kugira go basobanuriwe imigabo n'imigambi y'abakandida bizabafasha guhitamo neza.
Minisitiri Dr. Jimmy Gasore yashimiye abaturage ikizere n'ubufatanye n’ingabo na polisi byatumye ibikorwa bigerwaho. Yashimiye abaturage ba Rutsiro ku mbaraga bagaragaza mu rugamba rwo kwiteza imbere. Yashimiye Umurenge wa Kivumu wahize iyindi mu marushanwa ukaba waranegukanye igihembo cy’imodoka ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba. Minisitiri Dr. Jimmy yasabyeko iyi modoka izabafasha kwimakaza umutekano no kunoza isuku.
Minisitiri yijeje abaturage ubuvugizi bugamije gushakira umuti imbogamizi zikoma mu nkokora ubuhahirane bwihuse.