Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yasuye ibikorwa by’Ubuhinzi n’Uburezi Mu karere ka Rutsiro

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19/08/2022, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yasuye biri mu rwego rw’ubuhinzi n’uburezi mu karere ka Rutsiro.

Mu buhinzi, Minisitiri w’intebe yasuye uruganda rw’icyayi rwa Rutsiro rukoresha abasaba ibihumbi 2000 n’igishanga cya Bitenga.

Mu rwego rw’uburezi, Minisitiri w’intebe yasuye ibigo by’amashuri birimo urwunge rw’amashuri rwa Bitenga,ishuri rya APAKAPE  ndetse na TVET Bumba.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yatangaje ko Ministri w'Intebe yahisemo gusura Akarere ka Rutsiro kubera ko kakiri inyuma mu bipimo byinshi by'imibereho myiza n'iby'iterambere ry'abagatuye ugereranyije n'utundi turere. 

Mu kiganiro cyihariye na RBA, Minisitiri Gatabazi yatangaje ko hari inama nyinshi Minisitiri w'intebe yatanze zigamije guhindura imikorere mu nzego zose zireberera abaturage, hagamijwe kwihutisha iterambere ryabo.

Minsitri w'intebe yanasuye kandi abahinzi babyaza umusaruro igishanga cya Bitenga, bakaba ari abahinzi basaga 800 bo mu cyiciro cya mbere n'icya 2 by'ubudehe. 

Minisitiri w'intebe yamenyesheje aba bahinzi ko nyuma ya sezo esheshatu leta izabasimbuza abandi na bo batishoboye kugira ngo bakibyaze umusaruro na bo biteze imbere.

Aha ni ho Minisitiri w'intebe yahereye abasaba gukorana umwete biruseho kugira ngo icyo gihe kizagere baramaze kwiteza imbere no kuva mu byiciro ubu barimo.

Aba bahinzi bamaze saisons 2 bahinga igishanga cya Bitenga bivuze ko hasigaye saisons 4. 

Muri izo saisons 2 bamaze bagihinga, ngo bashoye miliyoni 9 mu buhinzi bw'ibirayi n'amashaza, bakuramo umusaruro wa miliyoni 157.

Minisitiri Gatabazi yatangaje ko kugira ngo abo bahinzi igihe cyo kubasimbuza abandi baturage batishoboye kizagere baragize aho bagera mu iterambere, inzego bireba zikwiye kubafasha mu bya tekinike no kubongerera ubumenyi, ndetse no kubaha inyongeramusaruro cyane cyane ifumbire zihagije.

Urugendo rwa Ministri w'intebe mu Karere ka Rutsiro rwasojwe n'inama yagiranye  n'abayobozi batandukanye.

Back