Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Musafiri yasuye Akarere ka Rutsiro yifatanya n’abahinzi mu gutangiza igihembwe cy’Ihinga anitabira gahunda z'icyumweru cyahariwe kurwanya imirire mibi.
Uyu munsi tariki ya 27 Nzeri 2023, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Musafiri Ildephonse yasuye Akarere ka Rutsiro mu rwego rwo kwifatanya n'abahinzi mu gutangiza igihembwe cy'ihinga 2024A haterwa imbuto y'ibigori Mu murenge wa Ruhango, Akagari ka Rugasa.
Minisitiri Dr. Musafiri yakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere w’Agateganyo Bwana MULINDWA Prosperari kumwe n’abayobozi b'Inzego z'umutekano mu Karere.
Nyuma yo gutera imbuto y’ibigori, Minisitiri Dr. Musafiri yagabiriye n’abahinzi abibutsa ko imirima yose igomba guhingwa abantu bakarwanya inzara bakoresheje ubuhinzi kandi bigakorwa neza abahinzi basimburanya ibihingwa mu mirima, bagakoresha inyongeramusaruro, bakweza bakiga guhunika no gusagurira amasoko.
Nyuma yo kuganira n’abahinzi, Minisitiri yasuye ikigega Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard yemereye abahinzi ngo kibafashe mu gutubura imbuto y’ibirayi cyubatswe mu kagari ka Gihira. Iki kigega Dr. Ngirente yakibemereye mu ruzinduko yari aherutse kugirira muri aka gace mu mwaka wa 2022.
Minisitiri Dr. Musafiri yakomereje ku gusura igishanga cya Bitenga gikorehswa n’amatsinda y’abahinzi mu rwego rwo kureba uburyo kiri kubyazwa umusaruro aho iki gishanga ari nacyo gihingwamo ibirayi abahinzi bakaba bifuza kuzajya bituburira imbuto bakayibona hafi mu buryo butagoranye.
Minisitiri Dr. Musafiri yakomeje asura urugo mbonezamikurire y’abana bato ruherereye mu Kagari ka Rundoyi mu Murenge wa Ruhango rwo kwa Zaninka Clementine rwahawe izina ry’”ISANO”.
Ari kumwe n’abashyitsi baturutse mu miryango ishamikiye ku muryango w’abibumbye,
- UN Resident Coordinator: Ozonnia Ojielo
- UNICEF Representative: Julianna Lindsey
- UN Women Representative: Jennet Kem
- WHO Representative: Dr Brian Chirombo
- IOM Chief of Mission: Mr. Ashley CARL
- Senior Human Right Advisor: Komi Gnondoli
- FAO Representative: Coumba Sow
- WFP representative: Mr. Andrea BAGNOLI
- Umuyobozi w’Akarere Bwana Mulindwa Prosper
- Abayobozi b’inzego z’umutekano mu karere
Bahaye abana barererwa muri urwo rugo amata n’ifunguro ryujuje ibisabwa mu rwego rw’icyumweru cyahariwe kurwanya imirire mibi mu karere ka Rutsiro.
Ari kumwe n’aba bayobozi, Minisitiri Dr. Musafiri yashyikirije Madamu Zaninka Icyemezo cy’Ishimwe, ikimenyetso cy’uko ubuyobozi buzirikana akamaro ingo mbonezamikurire zifite mu kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana.


