Mu gusoza ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi y’Igihugu, hatashywe ibikorwa yagejeje ku baturage.

Kuri uyu wa 16 Ukuboza 2022, hashojwe ukwezi  kwahariwe ibikorwa bya Polisi y’Igihu aho mu karere ka Rutsiro umuhango waranzwe no gutaha ibikorwa binyuranye Polisi yakoreye abaturage.

Umuhango wayobowe n’umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Madamu Murekatete Triphose ari kumwe n’Umuyobozi wa Polisi mu Karere, Umuyobozi w’Ingabo, witabirwa n’abaturage baturiye aho ibyo bikorwa biri.

Gutaha ibikorwa byatangiriye ku irerero ry’abana bato ryavuguruwe riherereye mu murenge wa Mushubati Akagari ka Bumba ho mu mudugudu wa Rugote. Irerero rikaba ryaruzuye ritwaye akayabo ka miliyoni zisaga 10 z’amafaranga y’uRwanda. Iri rerero ryahawe ibyibanze byose bikenerwa mu ku mwana uri mu irerero harimo aho kwigira, aho kuruhukira mu gihe umwana ananiwe, aho kwidagadurira, gukarabira, igikoni n’ibindi.

Abaturage bashyikirijwe iri rerero bagasabwa kuryitaho uko bikwiye, bagaragaje ibyishimo byabo bashima Polisi y’Igihugu n’Ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida wa Repubulika.

Hatashywe kandi inzu yubakiwe Bwana Bizimana Boniface mu murenge wa Boneza Akagari ka Bushaka mu mudugudu wa Bugarura yuzuye igiyeho amafaranga y’uRwanda miliyoni 12.

Bizimana yashimiye Polisi y’Igihugu n’ubuyobozi bwiza agaragazako yasazwe n’ibyishimo byo kubona inzu nyuma y’uko yari amaze igihe kitari kinini avuye mu buhungiro. Yagize ati: “kuva navuka, ubu ni bwo ngize inzu nakwita iyange.”

Bizimana akaba yashyikirijwe iyi nzu hamwe n’ibyo kumafasha kubaho mu gihe cy’ukwezi kose harimo ibiribwa ndetse n’ibindi bikoresho aho yahawe umuceri, amavuta, ibishyimbo, amasabune, amabasi, amasafuriya, matora, ibitanda, amashuka n’intebe zo mu ruganiriro.

Umuyobozi w’Akarere akaba yasabye Bizimana gukora akiteza imbere; ko atari ngombwa ko azategereza ko ibyo bamuhaye bishira agatega amaboko. Yasabwe kandi ko agomba gufata neza inzu n’ibikoresho yahawe bikazaramba bidahise byangirika mu gihe cya vuba.

Mu bindi bikorwa Polisi yibanzeho muri uku kwezi harimo gushishikariza abakoresha umuhanda kwirinda impanu binyuze mu bukangurambaga bwiswe “Gerayo Amahoro”.

Back