Mu Karere hatangijwe Ukwezi kwahariwe kwimakaza ihame ry’Uburinganire.
Uyu munsi tariki ya 17 Ukwakira 2023, Akarere ka Rutsiro kifatanyije n'Intara y'Uburengerazuba mu gutangiza Ukwezi kwahariwe kwimakaza ihame ry'uburinganire (GAD: Gender Accountability Day).
Ku rwego rw'Akarere, ibikorwa by’uku kwezi byatangijwe n'Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere Bwana Mulindwa Prosper mu murenge wa Nyabirasi, Akagari ka Terimbere.
Mu ijambo rye, Bwana Mulindwa yagarutse ku mbogamizi zituma ihame ry’uburinganire ritagerwaho ijana ku ijana (100%).
Bwana Mulindwa yagaragaje ko kuba hari imiryango ibana binyuranyije n’amategeko umugore n’umugabo batarasezeranye bigira ingaruka ku buringanire mu muryango aho bivamo ihohoterwa rinyuranye ku bagize umuuryango ndetse no kuvutsa uburenganzira abana babyaye bagenerwa n’amategeko. Kuri iyi ngingo, Bwana Mulindwa yashishikarije imiryango ibana itarasezeranye gusezerana byemewe n’amategeko kugira ngo buri wese ugize umuryango abone uburenganzira bwe.
Bwana Mulindwa yagarutse ku kibazo cy’abangavu basambanywa ndetse bagaterwa inda z’imburagihe. Yasabye abitabiriye n’abaturage muri rusange kugira uruhare mu gukumira iki kibazo ndetse no kwita ku bangavu bagize ikibazo cyo gutwara inda no kubyarira iwabo. Yasabye ababyeyi babo kubaba hafi aho kubahahana bishobora no gutuma ubuzima bw’umwana uri mu nda bwangirika bityo bikazaba ikibazo kiremereye ku gihugu cyo kwita ku mwana w’undi mwana.
Bwana Mulindwa yakomeje ashishikariza imiryango kubana neza ibibazo byabo bakabikemura mu bwumvikane. Yagize ati: “dukeneye kumva inyungu ziri mu kubana neza, mu kubana byemewe n'amategeko. Ibibazo dufite ntabwo byakemuka tutabigizemo uruhare. Ntabwo ubuyobozi buzabakemurira ibibazo kurusha mwebwe ubwanyu.”
Bwana Mulindwa kandi yagaragaje ko ihohoterwa akenshi riterwa no kuba umuntu atajijutse bihagije. Aha ni ho yahereye asaba ababyeyi kujyana abana mu ishuri nta n’umwe uvukijwe amahirwe yo kwiga. Ati: “kujijuka byose binyura ku ishuri. Ndabasaba dufatanye dushyire abana bose ku ishuri. Ni bwo ihohoterwa tuzabasha kurirandura burundu.”
Uyu munsi kandi imiryango 11 yahise isezerana byemewe n’amategeko indahiro zabo zakirwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabirasi Bwana Mpirwwa Migabo.
Bwana Mulindwa yashimiye abahisemo neza umwanzuro wo kubana byemewe n'amategeko bagasezerana.
Bwana Mulindwa yashishikarije abaturage kugira umuco w'isuku ndetse bakitabira gahunda za Leta uko bikwiye.
Uku kwezi kwatangiye tariki ya 17/10/2023 kukazarangira tariki ya 14/11/2023. Muri uku kwezi, hazakorwa ibikorwa bitandukanye birimo gusezeranya imiryango itabana itarasezeranye, gufasha abangavu basambanyijwe gukemurirwa ibibazo, kunga imiryango ibana mu makimbirane, gutanga ibiganiro ku ihame ry'uburinganire no kwandika abana mu bitabo by’irangamimerere.