Mu karere ka Rutsiro habereye inama yagaragarijwemo ubushakashatsi bwakozwe ku nyamaswa ziri muri Gishwati-Mukura.

Uyu munsi mu karere ka Rutsiro kuri Hotel Vive hateraniye inama yateguwe na RDB igamije kugaragarizwamo ubushakashatsi bwakozwe ku nyamaswa zigaragara muri pariki ya Gishwati-Mukura. Inama yayobowe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Iburengerazuba Madamu Uwambajemariya Florence ari kumwe n’Umuyobozi  w’Akarere ka Rutsiro Madamu MUREKATETE Triphose hari n’Umuyobozi wari uhagarariye Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB) Bwana  Eugene MUTANGANA ndetse n’Umuyobozi w’Akarere Wungirijje Ushinzwe Iterambere ry’Ubukkungu Bwana Havugimana Etienne.

Muri iyi nama, hatanzwe ibiganiro bitandukanye harimo gusobanura imbibi za Pariki ya Gishwati-Mukura igera mu mirenge 9 y’uturere twa Rutsiro, Ngororero na Nyabihu, ubushakashatsi bwakozwe ku nyamaswa zigaragara muri Gishwati-Mukura ari hagaruka ku ndya-nyama harimo imondo, imbwebwe, impyisi n’imbwa z’inyagasozi ndetse no kubisabwa kugira ngo umuntu ahabwe ingurane ku matungo ye yangirijwe n’inyamaswa ziba muri pariki.

Muri ibi biganiro hagarutswe ku mbogamizi zigihari zibangamira ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zitandukanye ku bijyanye no kubungabunga pariki. Muri zo, havuzwe izi zikurikira:

  1. Itegeko rishya ritunganya  imbibi z’akarere k’ubuhumekero bwa pariki ritaremezwa,
  2. Inyamaswa z’agasozi zikiri mu ishyamba y’amaterano zitazwi,
  3. Abaturiye pariki bagikora ibikorwa byangiza birimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, kuragiramo amatungo, kwahiramo ubwatsi, gutema ibiti no gutashya, n’ibindi,
  4. Inzuri zitujuje ibisabwa
  5. Kudatangira amakuru ku kigihe ku byangijwe kugira ngo hakorwe ubusesenguzi mbere yo kwishyurwa,
  6. Naho ku borozi, bagaragaje ko igiciro cyishyurwa ku itungo mu gihe ryariwe n’inyamaswa kiri hasi cyane ugereranyije n’agaciro k’itungo.

Mu ngamba zafashwe, harimo ko

  1. aborozi bazitira inzuri zabo neza, ku buryo inyamaswa zidapfa gusatira amatungo yabo
  2. Gushaka uburyo imbwa z’inyagasozi zakwicwa kugira ngo zidakomeza kurya amatungo cyane cyane amagufi,
  3. Gushyiraho imitego yo gufata inyamaswa mu nkengero za pariki ndetse n’aborozi bakaazahabwa amahugurwa yo kuyikoresha,
  4. Gushaka abashumba bizew kandi bashoboye bagakorerwa n’amakarita,
  5. Kwihutisha itegeko rigaragaza imbibi z’ubuhumekero bwa Pariki,
  6. Imikoranire y’inzego z’ubuyobozi n’iz’ubutabera mu guhana abarenga ku mategeko yo kubungabunga pariki ya Gishwati Mukura n’umukandara wayo.
  7. Gukangurira aborozi kwitabira ubwishingizi bw’amatungo
  8. etc

Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi b’inzego z’umutekano mu karere, abayobozi b’amashami y’ubuhinzi n’ubworozi, abakozi ba RDB bakorera kuri Pariki ya Gishwati-Mukura n’abahagarariye aborozi mu turere twa Rutsiro, Nyabihu na Ngororero.

Madamu Murekatete yashimiye RDB ku bushakashatsi bamaze kugeraho mu rwego rwo ku menya inyamaswa ziba muri pariki ya Gishwati Mukura. Ati: “nidukomeza ubufatanye, umworozi azakora ubworozi bwe atekanye kandi dukwiye gukomeza gushaka ingamba zatuma iki kibazo kirangira burundu.”

Madamu Uwambajemariya, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara, na we yashimye RDB kuba yarateguye inama yahuje inzego zinyuranye zifite uruhare mu kubungabunga umutekano umutekano w’ibidukikije aho igamije guteza imbere ubukungu bushingiye ku bukerarugendo.

Ati: “twese turi ikipe imwe, kandiumutoza w’ikirenga ni we soko tuvomaho!  Ahari ubusake byose birashoboka.”

Back