Mu karere ka Rutsiro hagiye gutangira umushinga mushya "Orora Wihaze".
Uyu munsi mu masaha ya mu gitondo, mu biro bye, Umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Gakuru Munyakazi Innocent, yakiriye itsinda riyobowe na Lucia Zigiriza, Deputy Chief of Party (Umuyobozi Wungirije w'umushinga) w'umushinga ORORA WIHAZE.
Munyakazi yakiriye iri tsinda mu rwego rwo kugira ngo rigaragarize akarere ibiteganyijwe gukorwa n'uyu mushinga n'igihe bizatangirira.
Orora Wihaze ni Umushinga uterwa inkunga na USAID ukaba ugiye gukorera ibikorwa byawo mu karere ka Rutsiro mu gihe cy'imyaka 5, bikaba biteganyijwe ko ibikorwa bizatngira nyirizina nyuma y'ukwezi kwa Gicurasi.
Uyu mushinga ukazibanda ku guteza imbere ubworozi bw'amatungo magufi inkoko, amafi, ihene n'intama. Mu bikorwa byabo by'umunsi ku wundi ukazita kuri ibi bikurikira:
1. Gufatanya n'abasanzwe bakora umwuga w'ubworozi ukabaha amahugurwa bakabikora ku buryo bujyanye n'igihe;
2. Gukangurira abantu korora kandi bakajya ibikomoka ku matungo;
3. Gusesengura imbogamizi zihari zituma ubworozi butagenda neza mu karere;
4. Mu gihe bibaye ngombwa; gutera inkunga y'amafaranga ababikwiye bakora umwuga w'ubworozi.
Uyu mushinga kandi ukazita ku kunoza uruhererekane nyongeragaciro rw'ibikomoka ku matungo n'uburyo ubworozi bwakorohera ubukora mu karere ka Rutsiro.
Ibyiciro bizitabwaho ni abagore, urubyiruko n'abafite ubumuga kugira ngo batazisanga basigaye inyuma mu bikorwa by'uyu mushinga.