Mu kwizihiza umunsi w'umugore wo mu cyaro, Meya yasabye abagore kuba umusemburo w'iterambere ry'ingo zabo!

Kimwe n'ahandi hose mu gihugu, uyu munsi tariki ya 15 Ukwakira 2019, mu karere ka Rutsiro hizihijwe umunsi mpuzamahanga w'umugore wo mu cyaro ku nsanganyamatsiko igira iti: "Umuryango utekanye kandi uteye imbere".

Uyu mu hango wabereye mu murenge wa Manihira, abagore n'abagabo bakereye ibirori hari abayobozi b'inzego z'umutekano zikorera mu karere ka Rutsiro, Uhagarariye CNF ku rwego rw'inara y'Iburengerazuba n'Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro, Ayinkamiye Emérence wari Umushyitsi Mukuru.

Mu ijambo rye, Ayinkamiye yasabye abagore kongera ingufu ku isuku, kurinda abana imirire mibi buri wese akagira akarima asoromaho imboga ndetse n'igiti cy'imbuto, kuba ijisho ry'umutekano no kuba umusemburo w'iterambere ry'umuryango birinda amakimbirane.

Yagize ati: "Tuyobore ingo zacu dutoze n'abana bacu tugamije umuryango uteye imbere."


Uyu munsi ukaba wizihijwe ku nshuro ya 22 mu Rwanda, ukaba wasojwe n'igikorwa cyo kuremera inka umuturage utishoboye Nyirandimbira Esperance n'ubusabane, mu gihe watangijwe n'igikorwa cyo gutera ibiti by'imbuto ziribwa hagamijwe kurwanya imirire mibi.





Back