Mulindwa Prosper, Mayor w'agateganyo wa Rutsiro, yahererekanyije ububasha na Mayor Murekatete Triphose.
Uyu munsi tariki ya 29 Kamena 2023, ku biro by'Akarere ka Rutsiro, habereye umuhango w'ihererekanyabubasha hagati y'Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro ucyuye igihe Madamu Murekatete Triphose n'Umuyobozi w'Akarere w'agateganyo mushya Bwana Mulindwa Prosper.
Umuhango wayobowe na Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba Bwana Habitegeko François. Umuhango witabiriwe n'abakozi b'Akarere bakorera ku rwego rw'Akarere, abari abajyanama mu nama njyanama y'Akarere, abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge n' abafatanyabikorwa n'inzego z'umutekano.
Mu ijambo rye, Madamu Murekatete Triphose yashimiye Ubuyobozi bw'Igihugu n'abaturage muri rusange ku cyizere bamugiriye bakamutorera kuyobora Akarere. Yashimiye kandi inzego z'umutekano n'abandi bafatanyabikorwa b'Akarere ku bufatanye bagaragaje mu gutuma ibikorwa bitandukanye bigerwaho. Yasabye abakozi gukomeza guharanira kwesa Imihigo anagaragariza Umuyobozi mushya ibibazo by'abaturage Akarere kari kagikurikirana. Yashoje yifuriza Umuyobozi mushya kuzagira imirimo myiza.
Bwana Mulindwa ati: "ni mwe mbaraga kandi murazifite ndabizi. Ntabwo nje kubasimbura. Ahubwo nje guhuza imbaraga zanyu ngo tuzihuze twerekeza mu izamu rimwe." Ni mu ijambo rye nyuma yo guhererekanya ububasha n'Umuyobozi w'Akarere ucyuye igihe. Yasabye ubufatanye bw'abakozi busesuye bagatanga amakuru kandi ku gihe ku bigomba gukorwa bigamije ko bisozwa neza. Yasabye kandi kugira umuco wo kurangiza imirimo yatangiye.
Bwana Mulindwa yakomeje asaba kwita ku bibazo by'abaturage bigakemurwa. Ati: "ibibazo byose bibangamiye umuturage tuzabishyira imbere. Ubundi buri wese akore ibyo agomba gukora. Bagenzi banjye rero, twirebere akazi tugakore uko bikwiye. N'iyo twamarana icyumweru kimwe, ndifuzako twafatanya kandi tukagera ku cyo duteganya."
Guverineri Bwana Habitegeko yashimiye abayobozi bacyuye igihe ku byo bakoze byiza asaba Umuyobozi mushya kubyubakiraho. Yijeje Umuyobozi mushya kumufasha no kumuba hafi. Yibukije abakozi ko abayobozi ntacyo bageraho batabafashije. Yabibukije ko ari inshingano zabo kugira indangagaciro mbonezamurimo bashyira inyungu z'abaturage imbere ya byose. Ati: "Abakozi ba Leta si ba rwiyemezamirimo. Bakora ibyo Leta ishaka. Ushaka inyungu ze zirambye ni yite ku nyungu rusange."
Bwana Habitegeko yakomeje ashishikariza abakozi gukorera hamwe nk'ikipe imwe bagafatanya mu iterambere ry'abaturage. Ati: "Ibanga ry'intsinzi ni ukuba umugaragu wa bose. Ukicisha bugufi nk'Umuyobozi ibyo ukora bikaguteza imbere." Asoza yibukije abayobozi gufasha abaturage mu gihe cyo kwitegura no kwizihiza icyumweru cyo kwibohora bikazagenda neza.